U Rwanda ruri mu biganiro n’ibigo bikora inkingo za COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko u Rwanda ruri mu biganiro n’abafatanyabikorwa mu gukora inkingo za COVID-19.

Biravugwa mu gihe iyo Minisiteri itangaza ko inkingo z’icyiciro cya kabiri za AstraZeneca zitaragera mu Rwanda, kubera ko Igihugu cy’u Buhinde kiri mu bikora izo nkingo cyugarijwe n’ubwandu bushya bwa COVID-19 no gukingira umubare munini w’abaturage bacyo.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe ubuzima bw’ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse avuga ko gukorera inkingo mu Rwanda bizihutisha gahunda ya Leta yo gukingira nibura 70% by’Abanyarwanda biteganyijwe kuba byarangiye muri Kamena 2022.

Agira ati “Igihugu cyacu kiri gushaka uko mu Rwanda hakorerwa izi nkingo ku buryo byarushaho gutuma inkingo ziboneka mu Rwanda tugasagurira na Afurika, sinavuga ngo ni ejo cyangwa ejobundi ariko ibiganiro bigeze kure n’abazaza kuzikorera hano ku buryo mu gihe cya vuba bizatanga umusaruro kandi nibirangira tuzabibamenyesha”.

Dr. Mpunga avuga ko abagombaga guhabwa urukingo rwa kabiri rwa Pfizer bamaze kuruhabwa hasigaye bake cyane naho abahawe urwa mbere rwa AstraZeneca bakaba bazahabwa urwa kabiri muri uku kwezi kwa Gicurasi 2021.

Agira ati “Uwahawe urukingo rwa AstraZeneca ndabahumuriza mbabwira ko bazazihabwa, ariko si twe tuzikora ariko muri uku kwezi tuzazibona tubakingire, babe bihanganye kuko uko batinda guhabwa urwa kabiri ni ko ubudahangarwa bw’umubiri buzamuka, kandi abahawe rumwe si kimwe n’abatarabona na rumwe kuko rusumba ubusa.”

Dr. Mpunga avuga ko umuvuduko wo gukingira wari witezwe mu Rwanda wakomwe mu nkokora no kuba inkingo zakorerwaga mu Buhinde ubu ziri guhabwa benshi mu baturage babwo ariko hari gushakwa uko ziboneka kandi hari ubufatanye n’ababishinzwe kubona izo nkingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka