Abakuze bafite VIH bari kwitabwaho by’umwihariko

Abantu bari hejuru y’imyaka 50 bafite virusi itera SIDA (VIH) bagiye kwitabwaho kurushaho, nyuma y’uko bigaragaye ko abafata imiti neza babana na yo igihe kinini kandi bakagirira igihugu akamaro.

Dr Sabin Nsanzimana avuga ko abakuze bafite VIH bagiye gushyirirwaho gahunda zibafasha kubaho neza
Dr Sabin Nsanzimana avuga ko abakuze bafite VIH bagiye gushyirirwaho gahunda zibafasha kubaho neza

Dr Sabin Nsanzimana ushinzwe ibikorwa byo kurwanya SIDA mu kigo cy’igihugu cy’Ubuzima RBC, yabitangarije mu nama yo ku rwego rwo hejuru y’urugaga nyarwanda rw’abafite virus itera SIDA (RRP+) yavugaga kuri virus itera SIDA ku bageze mu zabukuru.

Mu myaka 15 ishize ntibyari byoroshye kwemera ko umuntu ufite virus itera SIDA yabaho indi myaka 10 nyuma yo kugerwaho n’iyo virus. Gusa ubuhamya bw’abayifite bugaragaza ukuri gutandukanye n’uko abantu babitekerezaga icyo gihe.

Iryivuze Isaie wo mu Karere ka Ngoma, umaze imyaka isaga 13 afite virus itera SIDA yabitanzemo ubuhamya bw’uko yiyitayeho kugeza ubu akaba yumva agikomeye.

Ygize ati “Igihe nagiriye virusi itera SIDA sinkizi, ariko muri 2003 ni bwo namenye ko nyifite, mu 2005 ntangira gufata imiti. Nta kindi nakoze, ni ukwakira ibisubizo, ukirinda kwiheba, ukumva inama ugirwa, ugafata imiti neza kandi ukirinda kwishyira mu kato.”

Iryivuze uri mu kigero cy’imyaka isaga 50 aracyakomeye, ndetse uretse kuba abyivugira biragoye kumukekaho virus ya SIDA.

We na mugenzi we Cyimana Edouard w’imyaka 56 bavuga ko kubana na virusi itera SIDA kandi ukagirira akamaro sosiyete bishoboka n’ubwo mu minsi yambere kwiyakira bibanza kugorana.

Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko icyizere cyo kubaho ku muntu ufite virus itera SIDA cyiyongereye mu myaka 10 ishize, ku buryo kigera ku myaka 25 nyuma yo kugerwaho n’iyo virus.

N’ubwo bimeze gutyo hari ikibazo cy’uko abageze mu zabukuru bafata imiti barwara indwara zitandura zishamikiye kuri virus itera SIDA, ziza kubera gufata imiti ya virus itera SIDA igihe kirekire.

Dr Nsanzimana avuga ko hashyizweho icyiciro gikurikirana indwara zitandura zishamikiye kuri virusi itera SIDA nka Diabete, indwara z’umuvuduko w’amaraso n’iz’imiyoboro y’amaraso.

Ati “Izo ziza kubera umuntu akuze ariko nanone hari n’imiti tuzi ko yagendaga isa nk’ibiha icyuho, ikindi ni gahunda zihariye kugira n’abo bakuru niba bakoraga ibirometero 10 baza gufata imiti tuyibashyikirize hafi banashyirirweho ukubakurikirana byihariye.”

Icyiciro cy’abantu bafite imyaka 50 gusubiza hejuru bafite virusi itera SIDA nticyakunzwe gukorwaho ubushakashatsi, ku buryo no ku rwego mpuzamahanga nta mibare myinshi ihari nk’uko Dr Nsanzimana abivuga.

Ikizwi ni uko ku isi yose kuri ubu habarurwa abantu bafite virusi itera SIDA babarirwa muri miriyoni 37 zirengaho gato, mu Rwanda bakaba bari hagati y’ibihumbi 230 na 250 nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwa UNAIDS.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gushyiraho gahunda zigamije gukumira no kurwanya SIDA, ku buryo intego ari uguhashya SIDA mu 2030.

Urugaga nyarwanda rw’abafite virus itera SIDA (RRP+) rugizwe n’abanyamuryango ibihumbi 120 hirya no hino mu gihugu, bagenda biteza imbere binyuze mu mishinga bakorera mu mashyirahamwe babarizwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka