Yahereye ku bihumbi 200 none ageze kure mu iterambere (Ubuhamya)

Abraham Munyankindi utuye i Ndora mu Karere ka Gisagara, avuga ko ku myaka 30 amaze guha akazi abantu icyenda, kandi ko abikesha igishoro cy’ibihumbi 200 yakuye mu kazi ko gukora amaterasi.

Umwe mu mishinga ye ni ubworozi bw'inkoko
Umwe mu mishinga ye ni ubworozi bw’inkoko

Nk’uko yanabibwiye abari bakurikiye inama y’Umushyikirano ku wa 27 Gashyantare 2023, ashaka kugaragaza ko gukira bidasaba gushaka akazi igihe cyose, kandi ko no mu cyaro umuntu yahakirira, Munyankindi ubu afite impamyabushobozi ya Masters mu bijyanye n’ubutaka n’amazi.

Iyi mpamyabushobozi yayibonye muri 2021, nyuma yo kwiga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Nyagatare.

Kuba rwiyemezamirimo ngo yabitangiye arimo gukora ubushakashatsi bujyanye no kwandika igitabo gisoza amasomo ye muri kaminuza, ari na bwo yakoze ikiraka cyo gukora amaterasi iwabo i Gisagara.

Agira ati “Hari mu 2019. Amafaranga ibihumbi 200 nakuyemo sinayapfushije ubusa kuko nari mfite intego yo kuba rwiyemezamirimo. Icyo gihe nashakaga igishoro. Naguze inkoko z’amagi 50 n’ibiryo byazo.”

Muri gahunda yo guha urubyiruko igishoro cy’amafaranga ibihumbi 300 mu Karere ka Gisagara, na we yabonye kuri ayo mafaranga, maze yegeranya n’andi yari amaze kwegeranya ayakuye mu magi, ni ko kuzana noneho inkoko 500.

Inyungu yagiye akura muri izo nkoko yagiye ayigura imyaka akayisubiza, aza kugera aho ashinga kampani akajya agemurira ibigo by’amashuri ibiryo, ku buryo ubu yiguriye imodoka yifashisha mu kazi ke harimo ak’ubworozi bw’inkoko no kugemura ibijyanye n’amasoko agenda atsindira, ndetse no kugurira moto bagenzi be batanu, bamwishyura buke bukeya banamwungukira.

Abraham Munyankindi ageze kure mu iterambere ku myaka 30
Abraham Munyankindi ageze kure mu iterambere ku myaka 30

Uretse bariya bamotari batanu, ngo yanahaye akazi abandi bantu bane, anakura mu muhanda abana batatu ku buryo ubu abafasha mu myigire yabo.

Ati “Ku myaka 30 ubu ndi rwiyemezamirimo, sintinya n’amasoko ya miliyoni 50. Ubu ndi gukorana n’ibigo birenga 10 by’amashuri abanza byo muri Gisagara na Huye, kandi nkora n’andi masoko ajyanye n’ibyo nize harimo n’ubujyanama mu by’ubuhinzi.”

Kuri ubu ngo ari kuganira na NIRDA ashaka ukuntu yashinga uruganda rutunganya amavuta ya avoka, yizeye kandi ko nabigeraho azabasha guha akazi abantu bagera kuri 80.

Arateganya kandi kuzagera kuri uru ruganda yaramaze kurushinga, kuko ubu akiri umusore ariko ufite fiyanse.

Ati “Ndateganya ko mu myaka icumi iri imbere ngomba kuba ndi umwe mu bakire icumi bo muri iki gihugu.”

Abo Munyankindi yahaye akazi bamubona nk’umusore uzi gukora wagerageje kwiteza imbere kandi uzagera ku ntego yihaye.

Eramu Bayiringire w’umumotari, ni umwe muri bo. Na we afite imyaka 30. Ngo yari asanzwe ari umumotari, hanyuma moto ye ayigurisha ari kubaka kugira ngo na we ajye ataha iwe.

Ati “Nabonye nta bushobozi bwo kugura indi mfite, ndamwegera, ahita ampa iyo yari afite imuhira. Yayimpaye mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize wa 2022, kandi twagiranye amasezerano y’uko nzagenda mwishyura.”

Théogène Nsanzimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora, avuga ko Abraham Munyankindi ari urugero rw’uko bishoboka ko urubyiruko rushobora kwiteza imbere, rutarindiriye kujya gushaka akazi mu mujyi.

Yifuza ko n’abandi bamureberaho, kandi ngo nk’ubuyobozi biteguye kumufasha mu bishoboka byose yabakeneraho, kugira ngo azabashe kugera ku ntego yihaye.

Inkuru zijyanye na: UMUSHYIKIRANO 2023

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Komerezaho musore wacu nishimiye iterambere ryanyu kd imana ikomeze ibafashe turakwishimiye

Nkurunziza claudien yanditse ku itariki ya: 4-03-2023  →  Musubize

Ni nukuri gukira biraharanirwa kandi birashoboka. Uyu musore yarabiharaniye kandi inzozi ze ziragenda ziba impamo. Urubyiruko rw’ urwanda tumwigireho. Byumwihariko RWA Gisagara. Ntabe ariwe gusa! Bibe no kubandi.Ubutaha ni njye

Appaulin N. yanditse ku itariki ya: 28-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka