U Rwanda ni urwa gatatu muri Afurika mu kugira imihanda ihuza Uturere - MININFRA

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Uwase Patricie, avuga ko mu myaka 10 u Rwanda rwakuye imihanda ihuza Uturere hagati yatwo ndetse n’Umujyi wa Kigali ya kilometero 475 mu y’igitaka, ishyirwamo kaburimbo bituma ruba urwa gatatu muri Afurika.

Umuhanda uhuza uturere twa Ngoma, Bugesera na Nyanza
Umuhanda uhuza uturere twa Ngoma, Bugesera na Nyanza

Yabitangaje kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, ubwo yagaragazaga ibimaze gukorwa mu gufasha Abanyarwanda kugenderana ndetse n’ibindi bikorwa bibafasha mu iterambere n’imibereho myiza.

Yavuze ko ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, ryagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe mu bikorwa remezo ariko nanone inzira ikiri ndende.

Minisitiri Uwase yavuve ko mu myaka 20 ishize, mu Rwanda abantu bagerwagaho n’amashanyarazi bari kuri 5%, ubu Abanyarwanda 61% bakaba aribo bagerwaho n’amashanyarazi.

Yavuze ko ibi bitanga ikizere ko ni 100% bizagerwaho, hagamijwe ko Abanyarwanda babasha kwiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo bahereye ku muriro w’amashanyarazi.

Yagize ati “Uru ni urugendo tuzabasha gukora kubera urwo tumaze kugenda rubitwereka. Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2020, Imirenge yose uko ari 416 twayigejejemo amashanyarazi ndetse turakataje ngo tubigeze no ku rwego rw’Umudugudu.”

Ikindi ni uko ngo imihanda migari yose ireshya na kilometero 629 yamaze gucanirwa. Yunzemo ko u Rwanda rutakibarizwa mu bihugu birimo umwijima nk’uko bigaragazwa n’amafoto afatwa n’ibyogajuru.

Yavuze ko mu myaka 10 imihanda y’igitaka ya kilometero 475 yose yashyizwemo kaburimbo, ikaba ari ihuza Uturere hagati yatwo ndetse n’Umujyi wa Kigali, ari byo byatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu muri Afurika.

Ati “Uturere hafi ya twose duhuzwa na Kigali ndetse no hagati yatwo, twavanye imihanda ya kilometero 475 mu mihanda y’igitaka tuyishyiramo kaburimbo mu myaka 10 gusa ishize. Iyo mihanda tunayifata neza, byadushyize ku mwanya wa gatatu muri Afurika nyuma ya Namibia na Afurika y’Epfo.”

N’ubwo ibyo byakozwe ariko ngo hari ahandi hagikenewe imbaraga, nko mu bijyanye no kwegereza abaturage amazi meza, aho Abanyarwanda hagati ya batatu na bane bagikora urugendo rurenze iminota 30 kugira ngo bagere aho bakura amazi.

Minisitiri Uwase yavuze ko harimo gukorwa byinshi kugira ngo abaturage begerezwe amazi hafi yabo.

Ati “Twamaze kubaka inganda nini mu Gihugu hose zitanga amazi, harimo uruganda rwa Nzove rutanga Metero kibe 120,000 ku munsi ari narwo runini dufite mu Gihugu, hakaba urwa Gihira mu Karere ka Rubavu rutanga Metero Kibe 15,000 ku munsi n’urwa Mwoya mu Karere ka Rusizi n’ahandi, ndetse hakaba hari n’umushinga mugari wo kubaka imiyoboro y’amazi.”

Naho ku bijyanye n’ingendo zo mu kirere aho RwandAir ngo yajyaga mu byerekezo 14 mu myaka 10 ishize nabwo ari mu bihugu by’Afurika na Dubai gusa, ubu ngo ikora ingendo mu byerekezo hafi bine by’ingenzi, harimo Afurika, u Burayi, Aziya n’Uburasirazuba bwo hagati, bityo ngo uyu mwaka uzarangira RwandAir igenda mu byerekezo 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka