Yararembye agera ubwo ajoga inyo ku mubiri kubera nta mitiweli afite

Mukantegeye Josiane w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gihama mu kagali ka Mbuyi mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza yokejwe n’umuriro w’iziko abura uko ajya kwa muganga kubera nta bwisungane mu kwivuza afite bigeza ubwo ajoga inyo ku mubiri we.

Uyu mubyeyi avuga ko yahiye inshuro 2 zose ntagire uwo abihingukiriza usibye abo babanaga mu nzu imwe iwabo ngo nabo yabonaga nta n’umwe umwitayeho wamutangira ayo mafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Tariki 21/03/2012 mu kiganiro nawe yagize ati “Nararwaye ndaremba bigeza ubwo ntangira kujoga inyo mu bice bimwe na bimwe by’umubiri wanjye”.

Ubushye bw’akaguru abumaranye imyaka ibiri nta kwivuza n’umunsi n’umwe; nk’uko ubwe abyivugira. Akomeza avuga ko nyuma y’ubwo bushye yongeye gushya ukuboko kwe kw’iburyo yanga kujya kwivuza atinya ko kwa muganga bamusaba ubwisungane mu kwivuza adafite.

Yakomeje abisobanura atya “Njya gushya ukuboko nari mu karere ka Bugesera kwa marume bari bagize ibyago n’uko ndangije guha abana ibyo kurya nijoro ndanyerera nkubita ikiganza mu ziko gishya nk’igikenyeri bakongeje”.

Ukuboko kw'iburyo gupfutse kwatangiye kubora no kuzamo inyo
Ukuboko kw’iburyo gupfutse kwatangiye kubora no kuzamo inyo

Kuva tariki 20/03/2012, Mukantegeye arwariye mu bitaro bya Nyanza aho yitabwaho ku buryo bwose n’umuganga ukora muri servisi yo gupfuka ibisebe. Uwo muganga ukurikiranira hafi iby’ubuzima bw’uwo mubyeyi avuga ko hari ikizere cy’uko azakira.

Kubera uburyo ajoga inyo ku mubiri we, akigezwa mu bitaro bya Nyanza yashyizwe mu cyumba cye yihariye mu gihe agikomeje kwitabwaho n’abaganga kugira ngo azongera asubirane umubiri muzima.

Amarozi aratungwa agatoki muri ubwo bushye bwe buhoraho

Ibizazane biba kuri uyu mubyeyi we akeka ko byaba ari amarozi yatererejwe. Mu magambo ye bwite yagize ati “Wabyanga cyangwa wabyemera njye nziko ibimbaho ari amarozi”.

Ngo ubwo yari mu murima w’ibihwagari hari umugabo atazi wamusanze muri uwo murima amusaba ibihwagari nawe arabimwemerera. Ubwo yamusabaga icyo abitwaramo, uwo mugabo yavuze ko icyo ashaka ari igitsina nuko uwumubyeyi amwamaganira kure.

Kuva ubwo ngo uwo mugabo yahise yuzura umujinya arikubita aragenda ariko asiga avuze ko igitsina mwimye uwo kibikiwe nawe atazongera kukibona kugeza igihe isi n’ijuru bizashirira.

Icyo gihe yahise Mukantegeye yahise afatwa n’ubwoba budasanzwe ahitamo kureka guhinga arataha hanyuma ageze iwe aronga ibijumba abishyira ku ziko mu gihe umuriro wari umaze gufatwa ngo yagiye kumva yumva umuriro w’iziko usimbukiye ku maguru n’amatako ye byose birashya birakongoka.

Uko amaguru ya Mukantegeye Josiane yabaye
Uko amaguru ya Mukantegeye Josiane yabaye

Umugabo we ngo yatashye asanga ari ubushye gusa gusa amukubise amaso aramuzinukwa ndetse ahita amwirukana mu rugo rwe maze yahukanira iwabo; nk’uko yakomeje abivuga.

Akigera iwabo nabwo bamurwaje iminsi mike batangira kumwinuba banga no kumujyana kwa muganga bitwaza ko nta bwisungane mu kwivuza bamutangira kugira ngo avuzwe.

Mukantegeye Josiane arwariye mu cyumba cya wenyine mu bitaro bya Nyanza n’ubwo akomeje kwitabwaho n’ibyo bitaro ngo nta bundi bufasha ategereje ku bavandimwe be nk’uko yabyivugiye. Uwabishobora yamufasha.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

umuntu azira uko yavutse koko? ubwo se uwo mugabo atabonye ubwambure bwuriya mubyeyi byari kumugabanyiriza ibiro koko Mana? niba koko ibyo uriya mubyeyi avuga ari ukuri Yezu ndagusabye umwumve kandi umutabare ntawundi wo kumuhumuriza

umutesi yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

ibyo josee yavuze nukuri uwomubyeyi asenge yesu ashobora byose ashobora kumukiza uwo mugabo umuteza amarozi yogushya benako kageni ikindi nuko twashishikariza abantu bifite kumufuka kwitangira mituweli yuwo mubyeyi avurwe kandi azakira hamwe nubufasha bwacu twese tuzabihemberwa ku witeka,nitubikorana urukundo nu mutima mwiza.

lulu yanditse ku itariki ya: 18-04-2012  →  Musubize

ABANTUBAGIYE KUDUSHIRAHO KUBERANTAMITUWERI

nd_william yanditse ku itariki ya: 26-03-2012  →  Musubize

Ego Mana! Umusomyi mugenzi wacu witwa Josee koko ubu araduhamiriza ko gusenga byakemura ibibazo nka kiriya? Hummm, ndumiwe koko!

Ad yanditse ku itariki ya: 22-03-2012  →  Musubize

Uwo mubyeyi arababaje rwose!Gusa namusaba gusenga niba yemera Imana ko ishobora byose!Tujye tugira icyizere kandi duhore twishyize mu gishura cya Nyagasani kuko iyo tukirimo ntakadukanga!Uwo mubyeyi rero nawe akwiye kumva ko uwo muntu ntabubasha amufiteho akamutsindisha amasengesho!Yezu akuzwe?

josee yanditse ku itariki ya: 22-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka