Urukingo rwa Covid-19 rushobora no kutaboneka – OMS

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko n’ubwo hari ubushakashatsi bwinshi ku rukingo rw’icyorezo cya Covid-19, abantu batagomba kwizera ko hari igitangaza kizabaho, kuko bishoboka ko nta muti cyangwa urukingo byaboneka.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus

Ibi ni ibyavuzwe ku wa mbere tariki 03 Kanama 2020 n’umuyobozi wa OMS bwana Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu kiganiro n’abanyamakuru, asaba ibihugu gukomera ku ngamba zo kwirinda, batoza abaturage uko babana n’icyorezo kandi ntikibagereho, aho gukomeza kwizera ko bazabona urukingo rushobora no kutazigera ruboneka.

Bwana Tedros yagize ati: “Ubushakashatsi bukorwa buraduha icyizere. Ariko ibyo ntibivuze ko byanze bikunze urukingo ruzaboneka.”

Gusa ariko, avuga ko iki cyorezo abantu bashobora kukigabanya, bubahiriza ingamba n’amabwiriza yatangajwe, ariko kandi hakaba n’ubushake bwa politiki mu bihugu byose, kuko ngo ibihugu bidakoranye n’abaturage babyo mu kwirinda ntacyagerwaho.

Imibare yatangajwe na kaminuza ya Johns Hopkins University kuwa 03 Kanama 2020 igaragaza ko icyorezo cya Covid-19, kimaze guhitana abasaga ibihumbi 690, abasaga miliyoni 18 baranduye naho abasaga miliyoni 10 baravuwe barakira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

They know what they are doing and where they are bringing us. But I know that COVID 19 is scam.

Joy power yanditse ku itariki ya: 5-08-2020  →  Musubize

Gukurikiza amabwiriza yo kwirinda covid 19 ,dushyizemo imbaraga bizadufasha kurandura vuba icyi cyorezo,ni muhugure inzego zo hasi kuko nazo zibigiramo uruhare

Rurenzangabo jean claude yanditse ku itariki ya: 4-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka