Umuntu ashobora kurwara diyabete ariko ntimwice ahubwo akicwa n’indi ndwara

Abarwayi ba diyabete barasabwa kutiheba kuko iyo ndwara idapfa kwica umuntu. Hari benshi bashobora kubana nayo imyaka myinshi ntigire icyo ibatwara ,ahubwo bakaba bakicwa n’indi mpanuka isanzwe.

Umuganga ukorana n’abarwayi ba biyabete mu Rwanda, Dr Kayihura Vedaste, avuga ko akenshi abantu bazi ko diyabete yica gusa kandi atari ko bimeze kuko hari ababana nayo igihe kirekire bagapfa bazize izindi ndwara.

Dr Kayihura yabitangarije abarwayi ba diyabete bo mu karere ka Nyarugenge bahuriye mu busabane tariki 24/03/2012. Abo barwayi bibumbiye mu ishyirahamwe “HUMURA” bafite icyicaro mu Biryogo kwa Nyiranuma bakoze ubusabane hagati yabo n’abandi batarandura iyo ndwara.

Uwo munsi waranzwe no kwidagadura n’ubusabane burimo imbyino, imivugo n’ubuhamya byo kurwanya indwara ya diayabete.

Umuganga ukorana n’abarwayi ba diyabete bakorera ku Kinamba, Dr Kayihura Vedaste, yibukije ko gukora siporo, gufata indyo yuzuye no kunywa imiti uko bigomba ari byo bintu bitatu by’ingenzi mu gukomeza umurwayi wa diyabete ndetse no kuyirinda.

Muri uwo muhango hatanzwe amashimwe ku bantu bafasha abarwayi ba diyabete mu buzima bwabo bwa buri munsi. Hahembwe umukecuru Carmel uhangarariye ikigo cy’ubuzima cyo “Kwa Nyiranuma” n’undi muforomokazi witwa Monica Mukantabana na Perezida w’ishyirahamwe “Humura”, Rutayisire Twaibu.

Ubwo busabane bwitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abavuye muri Minisiteri y’ubuzima, mu mujyi wa Kigali, Ishyirahamwe ry’abarwayi ba diyabete ku rwego rw’igihugu, n’abahagarariye amadini.

Intumwa ya Ministeri y’ubuzima kuri uwo munsi Bwana Nkunda yashimye ishyirahamwe Humura rikomeje kuzirikana abarwayi ba diyabete.

Patrick Kanyarwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka