Umubyibuho ukabije ushobora gutera zimwe mu ndwara zidakira

Zimwe mu ngaruka zituruka ku ndwara y’ umubyibuho ukabije harimo kurwara zimwe mu ndwara zidakira zitewe no kugira uwo mubyibuho. Urubuga www.thelancet.com ruvuga ko zimwe mu ndwara ziterwa n’umubyibuho ukabije harimo indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, Umuvuduko w’amaraso n’indi ndwara ituma uruhu n’amaso by’umuntu bihinduka umuhondo ikanatera kubabara mu kiziba cy’inda, iyo ndwara mu rurimi rw’amahanga ikaba yitwa (fatty liver disease).

Umubyibuho ukabije ushobora gutera indwara z’amagufa n’imitsi. Ubu burwayi buterwa n’uko amagufa atabasha gutwara uburemere bw’umubiri w’umuntu ndetse n’indeshyo ye.

Iyo umuntu abyibushye cyane ibiro bye bitsikamira amagufa n’imitsi bigatuma umuntu arwara indwara zinyuranye zirimo kuribwa mu ngingo cyane cyane amatako, amavi, ubujana bw’ikirenge n’umugongo. Ibi kandi binagira ingaruka ku kwangirika kw’amagufa.

Umubyibuho ukabije ushobora gutera indwara y’umutima n’indwara z’ubuhumekero.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bwiswe ‘Rwanda Demographic Health Survey’, bwagaragaje ko mu Rwanda abagore ari bo bibasiwe cyane n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore n’abakobwa bafite imyaka 15 kugeza kuri 49 bwagaragaje ko abagore 68% bafite ibiro bisanzwe, 6% bafite ibiro bike (bananutse cyane) mu gihe abafite umubyibuho ukabije ari 23,3%.

Gusa byagaragaye ko umubare w’abagore bananutse uri kugenda ugabanuka, aho mu 2005 bari ku 10% biza kugera mu 2015 basigaye ari 7%. Mu 2020 uyu mubare wongeye kugabanuka kugera kuri 6%.

Uko umubare w’abagore bananutse wagiye umanuka ni ko uw’abafite ibiro bikabije wagiye uzamuka. Mu 2005 bavuye kuri 12% bagera kuri 16% mu 2010. Uyu mubare wakomeje kuzamuka ku buryo hagati ya 2014 na 2015 bari bamaze kugera kuri 21% ndetse mu 2019/2020 bagera kuri 26%.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umubyibuho ukabije ugaragara cyane mu bagore bize n’abakize kurenza abatarize n’abakennye. Byagaragaye ko mu bagore batize nibura abagera kuri 22% ari bo bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, mu gihe muri bagenzi babo bize nibura amashuri yisumbuye gusubiza hejuru 52% ari bo bafite iki kibazo.

Ku bijyanye n’amikoro, byagaragaye ko 13% by’abagore bakennye, 13% ari bo bafite umubyibuho ukabije, mu gihe 44% by’abakize ari bo bafite iki kibazo. Iki kibazo kandi kinagaragara ku bagore bo mu mijyi kurenza abo mu cyaro kuko bamwe bari kuri 42% mu gihe abandi bari kuri 22%.

Abagore bo mu Mujyi wa Kigali baba bafite ibyago bingana na 43% byo kuzahura n’umubyibuho ukabije mu gihe abo mu ntara bo biba biri hagati ya 20% na 27%.

Hari inama zitangwa zo kwirinda ibi bibazo birimo kuba umuntu yahindura imirire ndetse no kumenya ingano y’ibiryo arya.

Umuntu ashobora kubagwa iyo indwara y’umubyibuho ishobora kumuhitana, umuntu kandi ashobora guhabwa imiti mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’ubundi burwayi yaterwa n’umubyibuho ukabije.

Gukora imyitozo ngororamubiri na byo ni umuti w’indwara y’umubyibuho ukabije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka