Umubare w’abahitanwa na malaria waragabanutse

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ejo ryatangaje ko impfu ziterwa n’indwara ya maralia zagabanutse ku isi muri rusange.

Raporo ya OMS y’umwaka wa 2011 kuri malaria igaragaza ko impfu ziterwa na Malaria zagabanutse ho 25% ku isi ndetse na 33% muri Afurika guhera mu mwaka wa 2000.

Kugira ngo ibyo bigerweho ngo byatewe no kuba haragiye ho ingamba zikomeye zo kurwanya ndetse no kurinda malaria guhera mu myaka icumi ishize. Abantu bitabiriye cyane gukoresha inzitiramibu ndetse no kubona imiti irwanya malaria hafi.

Iyo raporo ivuga ko umwaka ushize hagaragaraye abantu bagera kuri miliyoni 216 barwaye Malaria mu bihugu 106. Ngo 81% by’abo bantu ndetse na 91% by’abapfuye muri bo baturuka mu bihugu byo muri afurika.

Dr Hiroki Nakatani, umwe mu bayobora OMS avuga ko ku isi hose 86% by’abapfuye bishwe na malaria bari abana bo munsi y’imyaka itanu. Mu mwaka wa 2010 malaria yishe abantu bagera ku bihumbi 655. Bagabanutseho ibihumbi 36 ugereranyije n’umwaka wabanje.

Inzitiramibu iteye umuti ngo niyo ntwaro ya mbere yo kwirinda malaria. Inzitiramibu zatanzwe muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ahakunze kwibasirwa na malaria, zavuye ku mubare wa miliyoni 88,5 mu mwakwa wa 2009 zijya kuri miliyoni 145 mu mwaka wa 2010.

Imiryango igera kuri 50% yo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iba ifite nibura inzitiramibu imwe kandi ngo 96% by’abantu bafite inzitiramibu barayikoresha. Ikindi ngo ni uko imiti irwanya malaria nayo yatanzwe ku bantu benshi.

OMS ivuga ko uburyo bwo kurwanya malaria kurushaho bushobora gusubira inyuma kubera igabanuka ry’imfashanyo z’abaterankunga. Ngo imfashanyo zigenewe kurwanya malaria mu mwaka wa 2010 zageraga kuri miliyari 1,7 y’amadorali y’Amerika naho mu mwakwa wa 2011 igera kuri miliyari 2.

OMS ariko yo ivuga ko ayo mafaranga akiri make ngo kuko hakenewe byibura amadorali ari hagati ya miliyari eshanu n’esheshatu kugira ngo malaria ikomeze ihanshwe byimazeyo. OMS ikomeza ivuga ko nihatagira ingamba zifatwa hakiri kaze inkunga yabonaga zo kurwanya malaria zishobora gusubira inyuma zikagera kuri miliyari 1.5 y’amadorali kugeza mu mwaka wa 2015.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka