Umubare muke w’abaganga utuma batabona umwanya wo kwihugura

Umubare muke w’abaganga babigize umwuga mu Rwanda bafite ingorane yo kutabona umwanya wo kwihugura kuko buri gihe bahora bakenewe mu kazi. Abakenera ubufasha mu buvuzi bariyongera mu gihe abanganga bo batiyongera nk’uko bikwiye.

Uyu munsi abaganga babigize umwuga mu Rwanda bagera ku 1000 mu gihe mu mwaka w’1995 bari 125. Nubwo bwose umubare wiyongereye ariko ababagana nabo bariyongera. Ibi bituma abaganga batabona umwanya wo kwihugura akaba ari nayo mpamvu batagendana n’ubumenyi bugezweho.

Ubwo yari ari mu mahugurwa yateguwe n’ikigo gikurikirana amahugurwa ku baganga (CDP), Dr. Innocent Gakwaya yatangarije abanyamakuru ko kuba ari bake mu gihugu ari byo bibabangamira mu kubona umwanya wo kwihugura. Yavuze ati: “mu Rwanda usanga umuganga wabigize umwuga yandikiwe abarwayi barenga ibihumbi icumi.”

Dr. Gakwaya yemeza ko iyo umuganga amaze imyaka igera kuri itanu atihugura aba yarasigaye inyuma kuko siyansi y’ubuganga itera imbere uko bukeye. Gusa yemera ko uko bimeze ubu hari intambwe yatewe ugereranyije n’ibihe byashize.

Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yatangaje ko minisiteri ayoboye ishyigikira ko abaganga babigize umwuga bihugura ndetse bakanakora ubushakashatsi kuko aricyo gituma intego bihaye mu buzima zigerwaho.

Ati: “Umuganga wese uzashaka kujya kwihugura hanze tuzamushyigikira mu buryo bw’inkunga kuko bituma natwe dukorera abaturage ibijyanye n’igihe tugezemo.”

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaganga mu Rwanda (Rwanda Medical Association), Dr Steven Rulisa, yatangaje ko ishyirahamwe ryabo riri mu muryango w’abaganga ku isi. Iryo shyirahamwe rifite inshingano zo gukurikirana imikorere ya buri munsi y’abaganga no kumenya ikigero cy’ubumenyi bafite bakanabafasha kucyongera.

Iri shyirahamwe ryatangiye mu 1995 rivuga ko ari inshingano za buri muganga ukora uwo mwuga kuba ari muri iri shyirahamwe kubera inyungu ze n’iz’abamugana.

Umunyamakuru wa Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka