Ubwiyongere bwa Covid-19 bwikubye inshuro 70 - MINISANTE

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, avuga ko guhera tariki 14 Ukuboza umwaka ushize, ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 bwikubye inshuro 70.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije

Minisitiri Ngamije yabigarutseho ku wa Kane tariki 13 Mutarama 22 ubwo yari mu kiganiro kuri RBA, icyakora agashimangira ko kwikingiza byagize akamaro gakomeye, aho byatumye abantu benshi bataremba cyangwa ngo bicwe n’icyo cyorezo.

Uwo muyobozi avuga ko taliki 14 Ukuboza 2021, abantu bari bafite ubwandu bwa Covid 19 bari munsi ya 5 ariko uyu munsi hari 350 ku bantu ibihumbi 100 bagaragarwaho ubwandu bwa Covid 19.

Yongeraho ko muri nyakanga na Nanama umwaka ushize hariho Delta, hari ubwo abapfuye bageze kuri 25 mu gihe kuri ubu umubare w’abapfuye munini ari 9, umunani muri bo bari bafite izindi ndwa.

Minisitiri Ngamije asaba abaturarwanda kwitabira gahunda y’inkingo kuko zifasha mu kutazahazwa n’icyorezo igihe kikugezeho, cyane ko imibare ubwayo ibigaragaza.

Atangaje ibi mu gihe hamaze iminsi humvikana inkuru z’abanze kwikingiza bitewe n’imyemerere yabo ndetse bakagerageza no guhunga iguhugu, ariko bakagarurwa bakigishwa.

Bamwe mu baturage bari baranze gufata urukingo rwa Covid 19 bavuga ko byari byaratewe n’imyumvire ndetse n’imyemerere idafite aho ishingiye.

Nyuma yo kwigishwa ndetse no kubona ingaruka ziterwa n’iki cyorezo bavuye ku izima barikingiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka