Ubutinganyi burakemangwa kuba nyirabayazana wa SIDA mu magereza

Mu magereza henshi mu Rwanda hari kugaragara ikibazo cy’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, hamwe bakemeza ko biri guterwa n’ikibazo cy’ubutinganyi (gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mu gihuje) hagati y’abagororwa cyangwa imfungwa.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’inzego z’ubuzima bugaragaza ko imfungwa n’abagororwa bafungiye mu magereza yo mu Rwanda, bagera ku kigereranyo cya 15% babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Umuyobozi w’ivuriro rya gereza ya Muhanga, Janvier Niwemfura, avuga ko muri rusange ko ho imibare yabo iri kugaragaza ko ubwandu muri iyi minsi buri kugenda bugabanuka ariko ko buhari.

Ibi uyu muganga abishingira ku mibare yo mu mwaka wa 2012, igaragaza ko abari banduye bari ku gipimo cya 2.9% mu gihe uyu mwaka wa 2014 ho abanduye bari ku gipimo cya 1.2%.

Akomeza avuga ko imibibare y’abagororwa banduye SIDA yiyongereye ikava kuri 310 ikagera kuri 363 bitewe nuko hari infungwa n’abagororwa bashya baje muri iyo gereza, bigaragara ko abanduye biyongereye ariko ubwandu bushya bwaragabanutse. Gereza ya Muhanga ubu ifungiwemo abagororwa n’imfungwa bagera ku 5869.

Raporo yakozwe n’inzego z’ubuzima kandi ivuga ko impamvu nyamukuru y’ubu bwandu ari abagororwa usanga basohoka mu magereza bagiye gukora imirimo iteza imbere igihugu, aho bashobora guhurira rwihishwa n’abagore cyangwa abagabo banduye agakoko gatera SIDA.

Aba bagororwa baba bamaze gusambanira hanze ya gereza, rimwe bakaba bananduye ngo iyo bageze muri gereza banduza bagenzi babo binyuze mu butinganyi.

Niwemfura avuga ko nubwo nta bushakashatsi barabikoraho, muri iyi gereza ya Muhanga hashobora kuba hari abagororwa bake bakora imibonano mpuzabitsina babihije; ibi bikaba byaba imwe mu nzira zikwirakwiza ubwandu bwa SIDA.

Uyu muganga anavuga ko muri iyi gereza hari n’uburyo bwo gukoresha ibyuma byo kogosha bishobora guturukamo ubwandu ariko ngo bafashe ingamba zo kujya batanga imiti yarwanya ko abafite ubwandu bakwanduza abandi.

Kimwe mu gishobora gukurura ubutinganyi nk’uko uyu mugabo abivunga ngo ni uko abagororwa bashobora kurara mu cyumba cye wenyine kuko ngo ashobora kuhakorera imibonano n’abandi rwihishwa.

Aha ariko ngo iyo nta byumba biri mu magereza, hari ibyumba bigari, biragoye ko abagororwa bakora iyi mibonano ku mugaragaro.

Muri raporo yakozwe n’inzego z’ubuzima zagaragaje ko kuri ubu ubwandu bwa SIDA bwiganje muri gereza ya Kimironko iherereye mu mujyi wa Kigali. Iyi gereza ifungiyemo abantu bagera ku bihumbi bitanu. Abagore bahafungiye banduye SIDA bagera kuri 16.1% naho abagabo bo bakaba bari kuri 15%.

Ikibazo kuri ubu muri gereza gihari ni uko ubwandu bigoye kubukumira kuko nta dukingirizo twemewe kuhakwirakwiza kuko nta mibonano mpuzabitsina iba yemewe kuhakorerwa.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya SIDA igaragaza ko ubwandu mu Rwanda buri kugenda bugabanuka, aho kugeza ubu abanduye bagera 3,1%.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka