Tabagwe: Bafite ikibazo cyo kutabona amazi meza

Mu gihe abaturage b’umudugudu w’Agasongero mu kagali ka Nyagatoma umurenge wa Tabagwe akarere ka Nyagatare bavuga ko abana babo bakirwara indwara ziterwa n’isuku nke kubera gukoresha gukoresha amazi mabi, ubuyobozi bw’akagali ka Nyagatoma bubakangurira kujya bateka amazi bakoresha mu gihe batari babona ameza.

Uyu mudugudu usanzwe urimo amavomo abiri ya Robine ariko aya mavomo akunze kubura amazi kuburyo ashobora kuboneka nibura kabiri mu kwezi. Ibi bituma abaturage bakoresha amazi y’akagezi gato gaca muri uyu mudugudu.

Nzavugankize Khamdoun ufite imyaka 49 y’amavuko yageze muri uyu mudugudu afite imyaka 24. Ngo kuva ubwo kugeza uyu munsi nta mazi meza yari yabona uretse ay’aka kagezi kandi nabwo ngo bakoresha ibirometero bitari munsi ya 3 kukageraho.

Abaturage batuye umudugudu w'Agasongero ngo bakoresha amazi mabi cyane.
Abaturage batuye umudugudu w’Agasongero ngo bakoresha amazi mabi cyane.

Avuga ko ikibazo cy’amazi muri uyu mudugudu ari ingume kuko n’iyo ayarobine yabonetse ngo baba bayabyiganiraho ndetse rimwe na rimwe bagakomerekeranya.

Kubera ko aya mazi atari meza ngo banitirirwa umwanda nyamara batawufite. Ndayisenga Jean Pierre avuga ko n’ubwo bafite uturima tw’igikoni abana bagaburirwa neza ariko ngo bamwe bagaragarwaho indwara nk’impiswi n’inzoka kubera gukoresha amazi mabi.

Iki kibazo cy’amazi mabi ariko ngo ubuyobozi burakizi kandi cyamenyeshejwe inzego zisumbuye kugira ngo gishakirwe umuti urambye.

Murenzi Charles uyobora akagali ka Nyagatoma.
Murenzi Charles uyobora akagali ka Nyagatoma.

Murenzi Charles umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyagatoma avuga ko mu kwezi kwa karindwi umwaka utaha gishobora kuba amateka kuko ngo akarere kemeye kuzagikemura. Gusa ariko ngo mu gihe ibi bitarakorwa, uyu muyobozi asaba abaturage kuba bifashisha uburyo bwo kuyasukura no kuyateka mbere yo kuyakoresha.

Gusa bamwe mu baturage bavuga ko nabo bazi uburyo bakoresha ngo basukure amazi ariko ngo umuti usukura amazi witwa sur eau ntukibonekera ubuntu kuko ugurwa bigatuma hari abaturage bahitamo kuyakoresha batanayatetse. Umudugudu w’Agasongero ni umwe muri 6 igize akagali ka Nyagatoma. Utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 6.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka