SNV irakangurira buri wese kubungabunga amazi

Umuryango w’Abahorandi ugamije iterambere (SNV) urakangurira buri wese kugira uruhare mu kubungabunga amazi no kuyagirira isuku mu rwego rwo kwirinda indwara zayakomokaho iyo ahuye n’ibiyahumanya.

Mu nama nyunguranabitekerezo ku kubungabunga amazi mu rwego rwo kurwanya indwara zituruka ku gukoresha amazi mabi, SNV yagaragaje impungenge z’uko kubera imihindagurikire y’ikirere amazi agenda yandura bityo bikagira ingaruka ku buzima bw’abayakoresha.

Muri iyo nama yabaye tariki 26/04/2012 i Kigali, SNV yerekanye ko mu gihe amazi atitaweho agafatwa nabi aba arimo umwanda maze yakoreshwa mu ngo adasukuye abatu bakahazaharira cyane cyane abana. Ahanini usanga abana ari bo boherezwa kujya kuvoma amazi rimwe na rimwe bakayakandagiramo akaba yabatera indwara zitandukanye zishobora no kubahitana.

Inama ku kubungabunga amazi yabereye kuri Hill Top tariki 26/04/2012 yibabiriwe na Leta hamwe n'abafatanyabikorwa batandukanye
Inama ku kubungabunga amazi yabereye kuri Hill Top tariki 26/04/2012 yibabiriwe na Leta hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye

Mu bushakashatsi bwakozwe hagaragaye ko buri masegonda 20 ku isi hapfa umwana azira indwara ziterwa n’amazi mabi; abana bagera ku 4100 bapfa buri munsi. Bikomeje gutya tukaba ntaho twaba twerekeza niba nta gikozwe; nk’uko byasobanuwe n’umujyanama ushinzwe iby’ubuzima muri SNV, Béatrice Mukasine.

Umujyanama ushinzwe ubuzima muri SNV yemeza ko hakenewe abantu bita ku mazi ndetse bakanaharanira isuku yayo kuko hakiri ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere rishobora kuyanduza. Ahari ibiyaga, inzuzi n’imigezi bikwiye kwitabwaho by’umwihariko bikarindwa kwangirika kuko bifite akamaro mu buzima bw’abaturage.

Politiki nshya ya Guverinoma y’u Rwanda yo gufata neza amazi yatangiye gushyirwa mu bikorwa abaturage bigishwa gukoresha amazi asukuye kuko iyo bitakozwe biteza indwara zitandukanye zishobora no gukurura urupfu iyo zitavuwe neza.

Abahinzi nabo barakangurirwa guca imirwanyasuri kugira ngo inkangu itabatera maze imyanda yose ijyanywe n’isuri ikajya gutoba amazi.

Safari Patrick, uhagarariye Global Partnership in Water Management mu Rwanda yibukije ko abaturage bagomba guhinga bitaruye imigezi, inzuzi n’ibiyaga mu rwego rwo kubibungabunga no kubirinda kwangirika.

Safari Patrick uhagarariye Global Partnership in Water Management mu Rwanda
Safari Patrick uhagarariye Global Partnership in Water Management mu Rwanda

Safari yasobanuye ko hanafashwe ingamba zo gutera ibiti ku nkengero z’imigezi aho yatanze urugero ku kiyaga cya Cyohoha giherereye hagati y’u Rwanda n’u Burundi uretse ko amikoro akiri macye mu bijyanye no kubungabunga ibiyaga, inzuzi n’imigezi.

Abaturage b’ibihugu byombi bazakuramo inyungu babona amafi ameze neza azava muri icyo kiyaga babikesha kugifata neza.

Inama yunguranaga ibitekerezo ku gufata amazi neza yari yateraniyemo abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda, imiryango itagengwa na Leta, abikorera ku giti cyabo, hamwe na Global Partnership in Water Management bafatanyije n’umuryango w’Abahorandi ugamije iterambere (SNV).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka