Rutsiro: Abarwaye igicuri barasaba kwitabwaho kimwe nk’abandi bose bafite ubumuga

Abaturage bo mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bafite uburwayi bw’igicuri barasaba ubuyobozi ko uburwayi bwabo bwakwitabwaho by’umwihariko kuko akenshi bakunda kwitiranywa n’abantu bazima bigatuma uburwayi bwabo budahabwa agaciro.

Mu murenge wa Manihira haboneka umubare utari muto w’abafite uburwayi bw’igicuri, bukaba ngo ari uburwayi bukunze kuba ari uruhererekane mu miryango.

Umubyeyi umwe muri abo barwaye igicuri witwa Bazarikenge Immaculée avuga ko bivuriza ku kigo nderabuzima cya Rutsiro bagera ku icumi, ariko bamwe muri bo ngo bafite n’abana na bo bajya barwara igicuri.

Kwa muganga ngo bagerageza kubaha imiti, gusa abo barwayi bo bakaba bavuga ko bidahagije kuko bo babona uburwayi bwabo budafatwa ku rwego rukwiye.

Abarwaye igicuri basaba kwitabwaho by'umwihariko kuko ari indwara ibafatira aho ari ho hose mu buryo butunguranye.
Abarwaye igicuri basaba kwitabwaho by’umwihariko kuko ari indwara ibafatira aho ari ho hose mu buryo butunguranye.

Nubwo uburwayi bwabo butagaragara inyuma, abarwaye igicuri basanga iyo ndwara idakwiye gufatwa kimwe n’izindi ndwara kuko abayirwaye bagendana na yo, ikabafata mu gihe icyo ari cyo cyose ndetse n’ahantu aho ari ho hose.

Barasaba abayobozi kwita ku kibazo cyabo, ndetse byashoboka abarwayi b’igicuri bagashyirwa mu rwego rumwe n’abandi bose bafite ubumuga nk’uko Bazarikenge Immaculée yabisobanuye.

Yagize ati: “Bitewe n’uko uburwayi bwacu butagaragara inyuma usanga batemera ko dufite ubumuga. Iyo nje nk’aha mu nama mba ndi kuvuga ngo wenda ntabwo ndi butahe, iyo batanze akazi muri Leta sinagenda ngo ngakore kuko ngenda nkagwayo, ubwo rero abayobozi bakaba bakwiye kumva ikibazo cyacu”.

Mu nama uwo mubyeyi yabarijemo ikibazo cye, byahise bigaragara ko muri ako gace hari igicuri ku buryo bukomeye kuko muri ako kanya cyahise gifata umwe mu bari bayitabiriye, gusa abari kumwe na we bagerageza kumwitaho ku buryo mu kanya katarambiranye yongeye kuzanzamuka.

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Rutsiro ari na cyo gikurikirana ubuzima bw’abatuye mu gace icyo kigo giherereyemo buvuga ko nta bufasha bujyanye no kwiteza imbere bundi bashobora kubabonera, usibye kuborohereza kubona serivisi z’ubuvuzi nk’uko bisobanurwa na Niyonsaba Theodore uyobora icyo kigo nderabuzima.

Niyonsaba yavuze ko iyo abo barwayi badafite amafaranga na makeya yo kwishyura mituweli, bemeranyijwe ko baza ku ivuriro, bakabaha imiti ku buntu.

Ati: “Ni ubwo bufasha twe ku kigo nderabuzima dushobora kubaha, ntabwo twavuga ngo tuzabaha amafaranga cyangwa se ubundi bufasha”.

Umwe mu barwayi b'igicuri witwa Bazarikenge( wicaye imbere) avuga ko iyo ndwara ituma nta cyo babasha kwikorera ngo biteze imbere.
Umwe mu barwayi b’igicuri witwa Bazarikenge( wicaye imbere) avuga ko iyo ndwara ituma nta cyo babasha kwikorera ngo biteze imbere.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buvuga ko butari buzi ko muri uwo murenge wa Manihira hari umubare munini w’abafite icyo kibazo, bukaba ngo bugiye kukitaho ku buryo nibishoboka abarwaye igicuri bazavuzwa bagakira.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu karere ka Rutsiro, Nsanzimfura Jean Damascene na we wari muri iyo nama yavuze ko bagiye kuganira n’abantu bajya bakorana bavura bene izo ndwara zirimo n’igicuri ku buryo umurenge wa Manihira na wo ushobora kujya mu mirenge basanzwe bakoreramo ibikorwa byabo by’ubuvuzi.

Ati: “Ubwo tuzashaka uburyo tuganira na bo, turebe icyo mwafashwa ku buryo bw’umwihariko, kuko ni ikibazo gikomeye tugomba gushakira umuti”.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka