Rusizi: Ubucuruzi bw’indagara n’amafi buratera benshi kwandura SIDA no gucana inyuma

Abakora umwuga w’uburobyi n’ubucuruzi bw’amafi n’ibiyakomokaho bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bamaze gutahurwaho ko uburyo bakoramo uwo mwuga bubashora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye no guca inyuma abo bashakanye, ndetse ngo bakaba bugarijwe cyane n’icyorezo cya SIDA.

Ibi byagaragajwe n’ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko baharanira imibereho y’abaturage n’iterambere RPRPD, mu mahugurwa ku buzima bw’imyororokere no kurwanya icyorezo cya SIDA bahawe mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi ku matariki ya 14 na 15/03/2014, aho babasabye kugaragaza ubufatanye hagati y’imiryango yabo muri gahunda yo kwitabira kuboneza urubyaro no kwirinda icyorezo cya SIDA kuko ngo baza ku isonga mu bakunze kwibasirwa n’ibibazo bitandukanye bikomoka ku mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Abarobyi n'abacuruzi biyemerera ko ngo haba ubwo bajya bagurana isambaza no kuryamana ku bagora badafite amafaranga y'ikiranguzo.
Abarobyi n’abacuruzi biyemerera ko ngo haba ubwo bajya bagurana isambaza no kuryamana ku bagora badafite amafaranga y’ikiranguzo.

Kuba aba bagabo n’abagore baca inyuma abo bashakanye ngo biterwa n’imirimo y’igihe kirekire bakora bataruhuka kandi batari mu ngo zabo, kuko ngo bamara iminsi 24 ku kwezi mu kiyaga cya Kivu, bakarara baroba, ku manywa bakirirwa baruhuka ku nkombe z’ikiyaga, mu ijoro bakongera bakarara baroba, bityo bityo.

Ibyo ngo bituma bamwe bananirwa kwihangana, dore ko baba bahura n’abagore benshi baza kurangura isambaza aho abo barobyi baba bazigurishiriza, bityo ngo bakagwa mu bishuko byo guca abo bashakanye inyuma ari nabyo bibaviramo kwandura icyorezo cya SIDA ndetse no kubyarana n’abagore batari ababo, bakabyara abana barenze ubushobozi bwabo nk’uko bitangazwa na Nyiranzeyimana Mariyana, umwe mu bacuruzi b’isambaza bahuguwe.

Abarobyi n'abacuruzi b'injanga mu mahugurwa abakangurira kwirinda guca abo bashakanye inyuma.
Abarobyi n’abacuruzi b’injanga mu mahugurwa abakangurira kwirinda guca abo bashakanye inyuma.

Aba bagabo n’abagore ngo bose bibagiraho ingaruka mu miryango yabo, abagore bavuga ko bibagiraho ingaruka nyinshi mu ngo zabo zirimo kubyara abana benshi batabyaranye n’abo bashakanye, rimwe na rimwe batanabazi, abagabo nabo bakabyara abana benshi hanze no kudahahira ingo zabo kuko amafaranga abagabo bakoreye ngo bayihera abo bagore bahurira mu mazi.

Biravugwa ko ngo haba hari n’abagore bajya kurangura indagara n’isambaza badafite amafaranga y’ikiranguzo, ahubwo ngo abagabo bakaba isambaza zo gucuruza nabob amaze kugira ibyo bakorana mu kiryamo nk’uko aba bagabao bavuga ko ngo baba babuze ukundi babigenza bakagwa mu bishuko bo bita ko ngo baba bari kwitabara.

Depite Jeanne d'Arc Nyinawase asaba abarobyi n'abacuruzi b'injanga gucika kungeso yo guca abo bashakanye inyuma.
Depite Jeanne d’Arc Nyinawase asaba abarobyi n’abacuruzi b’injanga gucika kungeso yo guca abo bashakanye inyuma.

Ibyo byatumye ihuriro ry’abagize inteko ishingamategeko baharanira imibereho myiza yabaturage n’iterambere bahagurukira kwigisha ibi byiciro kwirinda ingeso zo guca abo bashakanye inyuma no kuringaniza ibyaro, kugira ngo birinde ingaruka mbi babikuramo dore ko ngo baza ku isonga mu bibazo biterwa n’imibonano mpuzabitsina, nk’uko depite Jeanne d’Arc Nyinawase yabivuze muri ayo mahugurwa.

Nyuma yo kunyurwa n’ibiganiro bitandukanye bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya icyorezo cya SIDA, abarobyi n’abacuruzi b’isambaza biyemeje kuba intangarugero mu kwirinda icyatuma bahura n’ingaruka baberetse, zirimo kwandura indwara zikomeye, kubyara abana batifujwe, kongera ubukene no gusenyuka kw’imiryango.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Aya mahugurwa ni ikimenyetso gikomeye, kigaragaza intambwe y’u Rwanda mu kureba kure. twashimira inteko ishinga amategeko yatekereje ku Imibereho myiza y’abaturage, ikazirikana n’abatunzwe n’imirimo ikorerwa muri iki kiyaga cya kivu( Uburobyi i mean). nasaba nkomeje aba bagabo n’abagore kwisubiraho inzira ikiri nyabagendwa bamese kamwe.ese kuki havugwa abagabo n’abagore, urubyiruko rwo rurorohewe buriya? Nyamara tuziko ntagica umukondo ngo gisige umura!kdi uwiba ahetse aba abwiriza uri mumugongo-nibasigihe be gusebya umuco wacu.
. Quant à moi ndumva ari yo mpamvu ingo zimwe na zimwe baba baroba ariko ugasanga abana bo muri zo ntacyo bibamariye.

Kanombe-Gratien yanditse ku itariki ya: 25-04-2014  →  Musubize

Aya mahugurwa ni ikimenyetso gikomeye, kigaragaza intambwe y’u Rwanda mu kureba kure. twashimira inteko ishinga amategeko yatekereje ku Imibereho myiza y’abaturage, ikazirikana n’abatunzwe n’imirimo ikorerwa muri iki kiyaga cya kivu( Uburobyi i mean). nasaba nkomeje aba bagabo n’abagore kwisubiraho inzira ikiri nyabagendwa bamese kamwe.ese kuki havugwa abagabo n’abagore, urubyiruko rwo rurorohewe buriya? Nyamara tuziko ntagica umukondo ngo gisige umura!kdi uwiba ahetse aba abwiriza uri mumugongo-nibasigihe be gusebya umuco wacu.
. Quant à moi ndumva ari yo mpamvu ingo zimwe na zimwe baba baroba ariko ugasanga abana bo muri zo ntacyo bibamariye.

Kanombe-Gratien yanditse ku itariki ya: 25-04-2014  →  Musubize

Aya mahugurwa ni ikimenyetso gikomeye, kigaragaza intambwe y’uRwanda mu kureba kure. twashimira inteko ishinga amategeko yatekereje kumibereho myiza y’abaturage, ikazirikana n’abatunzwe n’imirimo ikorerwa muri iki kiyaga cya kivu( Uburobyi i mean). nasaba nkomeje aba bagabo n’abagore kwisubiraho inzira ikiri nyabagendwa bamese kamwe. quant à moi ndumva ari yo mpamvu ingo zimwe na zimwe baba baroba ariko ugasanga abana bo muri zo ntacyo bibamariye.

Kanombe-Gratien yanditse ku itariki ya: 25-04-2014  →  Musubize

Kuroba ntaho bihuriye n’ingeso y’ubusambanyi kuko n’abashoferi barazubatse. Naho abagore bo utwo ni utuntu twabo apfa kuba yakennye n’ubwo atari bose!!!

toto yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

ubucuruzi no guca inyuma ntaho bihuriye rwose, ahubwo niba banabikora nibyo bisanganiwe , n’umuco, ntaho bihuriye n’ubucuruzi bwabo, hashakwe indi mpamvu abo bagire bari kwishora mubusambanyi kandi bafite abagabo!

kalisa yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

ariko ndumva ubwo bucuruzi ntaho bihuriye ahubwo bagakwiye gushakira mu yindi mico n’uburere cyangwa n’ubukangurambaga ku bijyanye n’inyorokere kuko aho niho hashobora kuva impamvu

domitile yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka