Rusizi: Ikigo nderabuzima cya Nkombo kimaze iminsi 4 nta mazi

Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi bakomeje guhangayikishwa n’ikibazo cy’ibura ry’amazi. Kuva impeshyi yatangira, abaturage bavoma amazi y’ikiyaga cya kivu akaba ariyo bakoresha mu mirimo yose haba mu kuyanywa no gutekesha.

Iki kibazo cy’ibura ryamazi ngo cyageze no ku kigo nderabuzima cya Nkombo bamaze iminsi ine badafite amazi yo gukoresha kuburyo ngo bari kubura nayo guha abarwayi ngo banyweshe imiti.

Nk’uko tubitangarizwa n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nkombo, Mukeshimana Didas, ngo bagize Imana akavura karangwa ubu ngo bakaba bari bari kwifashisha utuzi iyo mvura yabasigiye ariko nayo ngo ntaba yujuje ubuziranenge cyane cyane mu kuyakoresha baha abarwayi.

Kubera icyo kibazo bavuga ko kitoroshye na gato, indwara z’impiswi ziterwa n’inzoka zo munda ziri kwiyongera; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’icyo kigo nderabuzima.

Kugeza ubu ku kigo nderabuzima bari kwifashisha abaturage bakajya kubazanira amazi mu murenge wa Nkanka uri ku birometero bitanu uvuye ku umurenge wa Nkombo, bavomesheje amajerekani kandi bakagenda n’amaguru kubera ko nta modoka bagira.

Haba ku ruhande rw’ikigo nderabuzima haba no ku ruhande rw’abaturage barasaba ubuyobozi bw’akarere kubagoboka bakareba icyakorwa hataravuka ibyorezo bikomeye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka