Akarere kafashe ingamba zo guhagarika ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa bihiye byacururizwaga cyane cyane ku mihanda mu buryo bw’umwanda. Izindi ngamba zafashwe ni ukubuza abaturage batuye cyangwa abagenda mu karere ka Rusizi kurira mu nzira.
Uumuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, avuga ko kubera ingendo z’abaturage bo mu bihugu bya Kongo Kinshasa n’u Rwanda abaturage bagomba kwita ku isuku cyane y’aho batuye n’ibyo kurya kandi bakibuka gukaraba intoki bavuye mu musarani cyangwa umubyeyi amaze gukorera isuku umwana umaze kwituma.
Abaturage kandi barasabwa kugirira ibikoresho byo kumeza isuku ndetse no kugira imisirani isukuye ikanapfundikirwa.
Abayobozi mu nzego za Leta n’izindi zifite aho zihurira n’ubuzima basabwe gufasha mu bukangurambaga bugamije gukumira icyorezo cya kolera kiri i Bukavu muri Kongo Kinshasa ihana imbibi n’akarere ka Rusizi.
Jean Baptiste Micomyiza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|