Rusizi: Abaturage barishimira ko malariya yagabanutse

Abaturage bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi barishimira ko malariya yagabanutse, nyuma yo gutererwa umuti wica imibu itera malariya mu ngo.

Aba baturage ariko bavuga ko uyu muti utuma bagira udukoko turimo n’ibiheri nabyo bibabangamiye, bakaba bifuza no kubona imiti yica ibiheri.

Abaturage batuye iki kibaya ngo barifuza ko bahabwa imiti irwanya ibiheri bavuga ko byatewe n'umuti baterewe mu mazu.
Abaturage batuye iki kibaya ngo barifuza ko bahabwa imiti irwanya ibiheri bavuga ko byatewe n’umuti baterewe mu mazu.

Abaturage b’umurenge wa Bugarama bakunze kuzahazwa n’uburwayi bwa malariya bwiganje muri aka gace gashyuha cyane kandi kagizwe n’ibishanga.

Mu rwego rwo kurwanya iyi ndwara bagiye bafashwa bahabwa inzitiramibu hanabaho no gutera umuti wica imibu itera malariya mu ngo z’abaturage.

Baje kongera gutangaza ko uyu muti wabafashije cyane mu kugabanya indwara ya malariya yari yarabazahaje, ariko bakongeraho ko babangamiwe n’ibiheri bo bavuga ko bikururwa n’uyu muti baterewe mu mazu bakaba ngo bifuza ko bazanafashwa mu kubabonera imiti yica ibi biheri.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bugarama Islamique, Djaliya Nyirahabineza, yemeza ko koko malariya yagabanutse akaba ariko asaba abaturage gukomeza kurwanya malariya no kugira isuku mu ngo zabo.

Yanabasabye kugira isuku kugir ango birinde ibyo biheri kuko we asanga biterwa n’umwanda.

Ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Bugarama, Kankera Francine, avuga ko nk’urwego rw’ubuyobozi basaba abaturage kugira isuku kugira ngo birinde ibiheri kuko uyu muti uterwa mu ngo atariwo ubizana nkuko bo babivuga.

Atangaza ko n’ahandi hose wagiye uterwa nta biheri bigeze bataka bavuga ko biterwa n’uwo muti. Yongeraho ko iyo umuti wemewe uba wapimwe kuburyo utapha guteza izindi ndwara.

Abaturage barakomeza gukangurirwa gukoresha inzitiramibu n’ubwo baba baraterewe uyu muti wica imibu ya malariya kugira ngo barusheho kwirinda ubu burwayi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka