Rulindo: Mu kwezi kumwe ikigage cyongeye kujyana benshi mu bitaro

Abantu 77 mu murenge wa Tumba akarere ka Rulindo, kuva tariki 25/03/2012, barwaye indwara itazwi bivugwa ko ikomoka ku kunywa ikigage gihumanye. Ni ku nshuro ya kabiri abantu baryaye indwara nk’iyi muri uku kwezi.

Kugeza ubu abantu bari koroherwa ku buryo batandatu aribo basigaye mu bitaro, aho barwariye mu kigo nderabuzima cya Tumba; nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba Aloys Bizumungu.

Bitewe n’iki kibazo, ubuyobozi bw’umurenge wa Tumba bwafashe ingamba zo guhagarika ubucuruzi bw’ibinyobwa bidapfundikiye, nk’ibigage, urwagwa, imitobe mu tugari twose tugize umurenge wa Tumba.

Umuyobozi w’umurenge wa Tumba, kuri uyu wa kane tariki 29/03/2012 yavuze ati: “Ubu twahagaritse icuruzwa ry’ibinyobwa bidapfundikiye mu gihe cy’amezi atatu kugira ngo hafatwe ingamba zatuma ibi binyobwa bitongera guhungabanya ubuzima bw’abantu.”

Tariki 14/03/2012 muri uyu murenge kandi, abantu 19 bari bagiye kwa muganga bitewe no kunywa ikigage gihumanye, ndetse umwana umwe aza kuhasiga ubuzima.

Kugeza ubu igitera aba baturage kurwara mu nda, bababara, banatumba inda ndetse banacibwamo, ntabwo kiramenyekana. Hategerejwe ibimenyetso byajyanywe mu bitaro bikuru bya polisi ku Kacyiru ngo bipimwe hamenyekane impamvu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndibaza impamvu umuntu ashaka amakuru y,umurenge akabura web site ,niba zihari mumfashe mumpe website y.umurenge wa mukura ndetse n’uwa tumba mu majyepho murakoze

yanditse ku itariki ya: 3-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka