Ruhango: Bamaze imyaka 8 bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umwanda

Ku nshuro ya kabiri abaturage baturanye n’ishuri ryisumbuye rya Lycee de Ruhango na EMERU Intwari, bongeye kugaragaza ko bafite ikibazo cy’umwanda baterwa n’iri shuri.

Ubwo twasuraga bwa mbere aba baturage tariki 26/03/2013 ubwo abanyeshuri biteguraga kujya mu biruhuko igihembwe cya mbere, bavugaga ko ubu abana babo babaragije ngo kuko nta cyumweru gishobora gushira batararwara kubera ingaruka z’umwanda uturuka muri iki kigo bahura nazo.

Kuva aho abanyeshuri bongeye gutangira igihembwe cya kabiri tariki 22/04/2013, aba baturage bongeye kugaragaza impungenge batewe n’uyu mwanda bavuga ko bamaranye imyaka 8, ngo kuko iki kibazo cyangiye guhera muri 2006.

Amazi arimo umwanda araza akuruhukira mu kabande karimo umugezi uvomwa n'abanyeshuri n'abaturage.
Amazi arimo umwanda araza akuruhukira mu kabande karimo umugezi uvomwa n’abanyeshuri n’abaturage.

Iyo ugeze munsi y’iri shuri ryubatse mu mujyi wa Ruhango, uhabona ingo zigera nko kuri 50 zivuga ko zibangamiwe cyane n’umwanda umanukana n’amazi uturuka muri iki kigo aho abanyeshuri bacumbika.

Muri iri shuri hari umuferege wacukuwe umanura amazi n’imyanda biva mu kigo bikamanukira imbere y’ingo z’abaturage bikaruhukira mu kabande hari umugezi aba baturage ndetse n’abanyeshuri b’iki kigo bavomamo.

Uretse ngo kuba aya mazi n’imyanda binukira aba baturage, ngo bigiye no kuzabasenyera amazu kuko uko bimanutse amazi agenda yinjira mu mazu.

Rugerindinda Kizito atuye mu mudugudu wa Ruhuha akagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango, kimwe n’abagenzi be bavuga ko nta cyumweru gishobora gushira batarwaje abana.

Abaturage batuhe hafi aha bavuga ko bacumbikishije abana babo babahungisha umwanda.
Abaturage batuhe hafi aha bavuga ko bacumbikishije abana babo babahungisha umwanda.

Yagize ati “umugore wanjye n’abana nta cyumweru cyashira ntabajyanye kwa muganga, ariko ubu abana bo nabaye mpisemo kubacumbikisha, iyo twabakeneye tubasanga aho bari aho kugirango babe baza hano”.

Ikibazo cy’aba baturage bavuga ko cyatangiye mu mwaka wa 2006, ngo bagerageje kubimenyesha inzego z’ubuyobozi ariko ngo ntacyo zigeze zigikoraho.

Mu ibaruwa dufitiye inyandiko, igaragaza ko komite y’umudugudu wa Ruhuha yandikiye aba baturage tariki 26/09/2006, ko yo yananiwe iki kibazo ikabasaba ko bakwitabaza izindi nzego.

Komite y'umudugudu yananiwe gukemura icyo kibazo yohereza abaturage ku rwego rwo hejuru.
Komite y’umudugudu yananiwe gukemura icyo kibazo yohereza abaturage ku rwego rwo hejuru.

Abaturage bavuga ko tariki 18/05/2012 babwandikiye ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango babumenyesha icyo kibazo ariko bwo buvuga ko iki kibazo butakizi.

Ubwo twavuganaga n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Nsanzimana Jean Paul, yatangaje ko bagiye kugikurikirana.

Rwemayire Rekeraho uhagarariye ibigo by’amashuri Lycee de Ruhango na EMERU Intwari imbere y’amategeko, yemera ko iki kibazo gihari koko, gusa ngo bagerageje kumvikana n’abaturage kugirango bimurwe aha hantu, abaturage barabananiza bifuza amafaranga menshi.

Rwemayire Rekeraho uhagarariye ibigo by'amashuri Lycee de Ruhango na EMERU Intwari imbere y'amategeko.
Rwemayire Rekeraho uhagarariye ibigo by’amashuri Lycee de Ruhango na EMERU Intwari imbere y’amategeko.

Rwemayire avuga ko bagerageje gucukuru ibinogo bifata aya mazi, ariko kubera ikibazo cy’urutare ruri aha hantu ntirutume bagera kure, bityo amazi y’amanuka agahita yuzura akabona kumanuka mu ngo z’abaturage.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko, iki kibazo bakiganiriyeho n’ubuyobozi bw’akarere n’umurenge, ngo bakaba bategereje ko aribwo buzaza kubumvikanisha n’abaturage kugirango bahimurwe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mperutste kujya gusura abaturage baturanye nikigo cya ESEKI giherereye mukarere ka Ruhango mumurenge wa ruhango ahahoze hitwa comune kigoma ibyo nahabonye ni agahomamunwa nasanze ikigo gifite ibyobo baviduriramo toirette kuri drotoire zabahungu no kubakobwa ibyobyobo birasamye ntibifunze umunuko ntiwarora amatungo yabo nayo ngo agwamo nkabaza nti ese ushinzwe ubuzima mukarere ka ruhango kuki adasura ikigo cg ngo ubuyobozi bwikigo buhubake ndatabariza abaturage bose barengana.

umurisa yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Kubera ko amzi yanduye yatera ingaruka mbi cyane aba baturage, kandi ari inzirakarengane, niba ntawundi muti wo gucukura ibyo bishoboye gufata amazi,iki kigo kigomba gufungwa aho kugirango cyangize aba baturage!Ubusanzwe ikigo nkiki cyakubatswe habanje gukorwa inyigo y uko hazabaho kubungabunga ibidukikije(EIA)ibi iyo bigikorwa,biba byaragaragaye ko biriya bigo bidakwiye kubakwa hariya!Ibi abantu bakwiye kujya babyitaho!Bagisha inama REMA cg RDB!Gusa aba baturage bakwiye gutabarwa byihutirwa:ubuzima ni ingenzi !

kANAMUGIRE YVES yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

Iki kibazo ndabona cyarageze kuri iyi ntera kubera uburangare n’ubushake buke bw’abaturage,ubuyobozi,ndetse n’ibi bigo by’amashuri,ku ruhande rw’abaturage bakagombye kuba barakigaragaje ibi bibazo bigitangira,ubuyobozi nabwo ntibwari kuba bwaremereye aya mashuri gutangira atagaragaje uko isuku izabungabungwa. ibi rwose simbona ko bikeneye inkunga kugirango bikemuke,bigomba kurangirira aho biri bitageze mu nzego zo hejuru.

murenzi yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka