Ruhango: Abantu 2 bamaze kwitaba Imana abandi 66 bari mu bitaro bazira ikigage

Abaturage 2 bari batuye mu midugudu ya Runzenze na Nyarukunga mu kagari ka Rutabo umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango bamaze kwitaba Imana n’aho abandi 66 barimo gukurikiranwa n’abaganga kubera ikigage banyweye tariki 01/07/2013.

Iki kigage ngo aba baturage bari bakinywereye ahantu barimo gutunganyiriza umuceri, nyuma barataha hanyuma buri umwe atangira ataka ukwe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinazi bwamenye aya makuru ku mugoroba wa tariki 02/07/2013 bwihutira kubageza kwa muganga.

Mbere y’uko aba baturage bagezwa kwa muganga umwana w’imyka 4 witwa Niyigena Samson yahise yitaba Imana, bakigezwa kwa muganga umukecuru w’imyaka 70 witwa Nyirangeyo Dariya nawe yitaba Imana.

Kugeza ubu abaturage bagera kuri 52 bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Rukoma naho abagera kuri 14 bo barwariye ku bitaro bikuru bya Ruhango byubatse muri uyu murenge wa Kinazi.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, Patrick Muatabazi, yavugaga ko kugeza ubu hari bamwe mu baturage bamaze koroherwa bakaba batangiye gusezererwa n’ibitaro.

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu batakwemeza niba iki kigage cyari cyahumanyijwe kuko uwari wakenze Uwamahoro Frolence nawe arwariye muri aba bakiri kwa muganga.

Mutabazi yavuze ko kugeza ubu inzego z’umutekano zatangiye iperereza aho iki kigage cyajyanywe gusuzumwa ngo bareba niba cyaranywewe gihumanye. Abagize ingaruka kuri iki kigage, bavuga ko bafashwe n’indwara y’impiswi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka