Rubavu: Hashyizweho ingamba zo gukumira Ebola ku mipaka y’u Rwanda

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bwashyize abaganga ku mipaka ihuza u Rwanda na Kongo kugira ngo bapime ibimenyetso biranga virusi ya Ebola buri muntu wese uvuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kimaze kugaragaramo iyo ndwara yibasiye Afurika muri iyi minsi.

Indwara ya Ebola yagaragaye mu ntara ya Equateur, territoire ya Boende mu gace ka Djera imaze gutwara ubuzima abantu 13, naho abagera kuri 70 bakaba bazahajwe n’iyi ndwara nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Kuva tariki 24/8/2014 ku mupaka muto uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi ukaba unyurwaho n’abantu barenga ibihumbi 20 k’umunsi, hari abaganga babiri bafite ibyuma bipima umuriro (mu muntu) bapima buri muntu wese winjiye mu Rwanda ariko Abanyarwanda binjira muri Kongo ntagenzura barimo gukorerwa.

Ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC hashyizwe abaganga basuzuma abinjira mu Rwanda ko nta bimenyetso bya Ebola bafite.
Ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC hashyizwe abaganga basuzuma abinjira mu Rwanda ko nta bimenyetso bya Ebola bafite.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi avuga ko abaganga bapima abantu binjira mu Rwanda bashyizwe k’umupaka munini n’umuto bihuza u Rwanda na Kongo, ndetse n’umupaka wa Kabuhanga hashyizwe umuganga kugira ngo abinjira mu Rwanda bavuye Kibumba na Rutshuro bashobore kwitabwaho.

Ibyuma biri gukoreshwa ku mipaka bigaragaza umuriro umuntu afite, kuva mu gitondo kuri uyu wa mbere tariki ya 25/08/2014, abanyekongo babiri nibo baje bafite umuriro uri hejuru ya 38 basubizwa iwabo kuvuzwa.

Kuva tariki ya 11/8/2014 Ebola yatangira gutwara ubuzima bw’abantu, leta ya Kongo tariki ya 24/8/2014 nibwo yemeje ko hagendewe ku isuzuma ryakozwe n’ikigo gishinzwe ubushakashatsi (INRB) ryagaragaje ko abantu babiri bapimwe basanganywe virusi ya Ebola.

Minisitiri ushinzwe ubuzima muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Félix Kabange Numbi yatangaje ko Ebola yagaragajwe muri territoire ya Boende ntaho ihuriye n’isanzwe mu bihugu byo muri Afurika y’iburengerazuba, avuga ko hashyizweho gahunda zo guhangana n’iki cyorezo.

Abava muri RDC bashyirwaho icyuma gipima umuriro basanga urenze 38 bagasubizwa yo.
Abava muri RDC bashyirwaho icyuma gipima umuriro basanga urenze 38 bagasubizwa yo.

Gusa mu ntara ya Equateur hasanzwe ibibuga by’indege bihuza abatuye Kongo yose, mu minsi 13 ishize hatarafatwa ingamba zo gushyira mu kato agace ka Djera bikaba bishoboka hari abayijyanye mu tundi duce.

Ebola yagaragaye mu burengerazuba bw’amajyaruguru ya Kongo mu gace kitwa Djera gaherereye kuri kilometero 25 uvuye mu mujyi wa Boende, hakaba kuri kilometero 600 Km uvuye ahitwa Mbandaka umujyi w’intara ya Equateur, hakaba ibirometero 1200 Km uvuye mu mujyi wa Kinshasa.

Minisitiri Félix Kabange avuga ko abamaze guhitanwa na Ebola ari 13 harimo abaganga batanu, abarwayi 11 ubu bashyizwe mu muhezo, naho abandi barwayi 80 bagaragayeho ibimenyetso bari gukurikiranwa n’impuguke.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese ko mbona bariya baganga batikingiye aho iyo ndwara yandurira no mu mwuka ntiyabibasira.Ikindi ni uko bivugwa ko ibimenyetso byayo bishobora kugaragara mu minsi 20,bivuze ko hari abashobora kwambuka bikazagaragara nyuma.Njye mbona Kongo ariyo igomba gukaza Ingamba kuri kariya gace yagaragayemo, naho gukontorora urujya n’uruza hagati ya Gisenyi na Goma ntabwo byoroshye.

NIZEYIMANA Valentin yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka