Rubavu: Abahabwa inzitaramubu aho kuziraramo barazigurisha

Kuva ukwezi kwa Mbere kugera mu kwa Gatatu 2014 mu karere ka Rubavu abaturage barwaye indwara ya maraliya bakajya kwa muganga bagera kuri 237, harimo abashoboye kwivuza bagataha 185 naho barwaye bikaba ngombwa ko bavurwa baba mu bitaro 52.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi avuga ko imibare y’abarwayi ba maraliya yazamutse mu gihe nyamara urugamba rwo kurwanya maralia rutigeze ruhagarara.

Dr. Maj. Kanyenkore William avuga ko uburyo bwo kurwanya maralia bwegerejwe abaturage, harimo no kubagezaho inzitaramubu ariko ngo benshi ntibazikoresha ikaba intandaro yo kongera umubare w’abarwara maralia.

Zimwe mu mpamvu zitangwa mu kongera umubare w’abarwara maralia harimo kuba abaturage bahabwa inzitiramubu bakajya kuzigurisha mu gihugu cya Kongo ku mafaranga makee. Dr.Maj. Kanyenkore avuga ko nubwo bitagaragaje ko ari abaturage benshi babikora ngo abazigurisha bagomba kumenya ko bashyira ubuzima mu kaga kandi bagahombya leta.

Indi mpamvu igaragazwa n’ibitaro bya Gisenyi irimo kuba abaturage bahabwa inzitiramubu bakazimanika ariko ntibaziryamemo, bakitwaza ko zishyura abandi ngo zibabuza guhumeka.

Mu gihe akarere ka Rubavu gafite ibice bimwe bishyuha kandi haboneka ibizenga by’amazi byaba impamvu yongera umubu utera abaturage.

Dr. Maj. Kanyenkore avuga ko nubwo bamwe barara mu nzitiramubu ngo hari ahaboneka imibu myinshi munzu kuburyo yinjira mu nzitiramubu mu gihe umuntu abyutse ikarya abaryamye, akavuga ko ahari imyanya mu nzu hashyirwa utuyungirizo tubuza imibu kwinjira munzu.

Dr. Maj. Kanyenkore avuga ko abaturage bubahirije amabwirizwa atangwa mu kwirinda maralia yagabanuka ariko kubera bamwe batabyitaho bituma yongera imbaraga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka