Nyanza: Umubyeyi n’abana be bane bari mu bitaro kubera ingaruka zo kurumwa n’imbwa yasaze

Mukagakwaya Jeanne n’abana be bane bakomoka mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza bafunze inzu babagamo maze berekeza mu bitaro bya Nyanza kubera ingaruka zikomoka ku mwana we w’imfura yarumwe n’imbwa nawe akuruma nyina n’abandi bana bato bavukana akabasigira ibisazi.

Umukobwa we w’imfura ufite imyaka 11 y’amavuko niwe wabanje kurumwa niyo mbwa maze mu minsi mike atangira kugaragaza ibimenyetso nk’iby’inyamaswa aho yatozaga udusimba umunwa akaturya agacira inkonda akamoka ndetse hiyongereyeho no gusuka amarira.

Izi ngaruka kugira ngo zigere kuri uyu mwana we ngo byatewe n’ubushobozi buke bagize bituma batinda kumugeza kwa muganga ngo aterwe inkingo ku gihe zo kumurinda kugaragaza ibyo bimenyetso bidasanzwe.

Mu gihe uyu mwana w’umukobwa yari ataramara gufata inkingo zose yandikiwe yarumye nyina ndetse n’abandi bana batatu bavukana akabacira amacandwe afite ubwo bumara maze bose bagahita bajyanwa mu bitaro bya Nyanza ariho umunyamakuru wa Kigali Today yabasanze tariki 20/12/2013.

Mukagwakwaya Jeanne we n'abana be bane barwariye mu bitaro bya Nyanza kubera ingaruka zo kurumwa n'imbwa.
Mukagwakwaya Jeanne we n’abana be bane barwariye mu bitaro bya Nyanza kubera ingaruka zo kurumwa n’imbwa.

Mukagakwaya Jeanne nyina w’abo bana avuga ko we n’abana be bane bose bari guhabwa inkingo ngo kuko umwana we w’imfura yamurumye ndetse agacira amacandwe n’abandi bana bato bavukana bose bagafatwa.

Ati: “ Ubu urugo rwacu rwarafunzwe tuza mu bitaro bya Nyanza badushyira ahantu hacu wa twenyine mu gihe tugikomeje gukurikiranwa n’abaganga ngo natwe bitazatuviramo ingaruka zikomeye”.

Abazwa uburyo bitaweho muri ibyo bitaro bya Nyanza Mukagakwaya yasubije ko buri wese ari guhabwa inkingo ngo bitandukanye n’uko mbere byari bimeze ubwo umwana we w’imfura yaramaze iminsi arumwe n’iyo mbwa.

Ngo ubu ikibazo cy’ingutu bafite kandi kibakomereye ni icyo kubona ibibatunga ngo kuko mu murenge wa Muyira baje baturukamo ari kure y’ibitaro bya Nyanza hagati aho basaba ko baramutse babonye ibibatunga mu gihe bagihabwa izo nkingo byaba bibaruhuriye umutwaro w’ibyo bibazo bafite.

Umurenge wa Muyira mu karere ka Nyanza uyu mubyeyi n’abana be bane bakomokamo niwo ukomeje kubishingira mu buvuzi barimo guhabwa mu bitaro bya Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Jye mbona Ministeri y’ubuzima n’inzego zitandukanye zikwiriye guhagurukiza ikibazo cy’ibisazi by’imbwa by’umwihariko mu ntara y’amajyepho i Nyanza.izo mbwa zibunza zikicwa ,kandi izateje ibibazo bene zo bagakurikiranwa.
Hakwiriye kandi kongera gukorwa campagne mu gihugu cyose yo gukingira ibisazi by’imbwa.

Bivugwa ko ibisazi by’imbwa bidakira ngo ahubwo bihitana uwagaragaje ibimenyetso byabyo.kubera iyo mpamvu ndabona ari ikibazo gikwiye gufatanwa uburemere comme une exteme urgence.Merci

doudu yanditse ku itariki ya: 24-12-2013  →  Musubize

Pole sana kuri uwo mubyeyi , kandi agumye asenge Imana izamusubiza.
Iriya ndwra iteye ubwoba. Buriya se uwashaka kumufasha
nko kumugemurira ibyo kurya yakwitwara gute ngo atazahandurira?

MIMI yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka