Nyamasheke:Hatangiye icyiciro cya kabiri cyo gukingira imbasa

Mu turere duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’U Burundi , tariki 19/01/2012, hatangiye icyiciro cya kabiri cyo gukingira abana batarengeje imyaka itanu indwara y’imbasa kubera ko yagaragaye muri ibyo bihugu.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora, Dr Nsabimana Damien, yabwiye abaturage ko iyo indwara y’imbasa yaje bitoroha kuyihagarika kandi uyirwaye ikaba imuhitana cyangwa se ikamusigira ubumuga.

Uwari uhagarariye minisiteri y’ubuzima muri iki gikorwa, Kagibwami Eliphaz, yasobanuriye ababyeyi ko imbasa yandurira mu mwanda, anabasaba kurushaho kwita ku isuku y’ibiribwa, ibinyobwa ndetse n’imisarane.

Yabwiye kandi ababyeyi ko umwana wese ugaragaje ubumuga butunguranye kujya bamujyana ku kigo nderabuzima akitabwaho bakareba ko atari imbasa.

Yabivuze muri aya magambo: “umwana wese ufashwe n’uburema budasanzwe, atavunitse cyangwa ngo agire ikindi kibazo kizwi mugomba kwihutira kumwereka umujyanama w’ubuzima nawe akamugeza ku kigo nderabuzima akitabwaho.”

Umuyobozi wungiririje w’akarere ka Nyamasheka ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gatete Catherine, yasabye ababyeyi gufatanga ingamba zo kwirinda bita ku isuku kuko isukuru ari wo umuti nyawo, inkingo ziza zibafasha. Yababwiye kandi ko bagomba guhugukira gutegura amafunguro yuzuye kuko imirire ari kimwe mu bigena ubuzima umuntu azabaho.

Icyiciro cya mbere cyo gukungira imbasa mu turere duhana imbibe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Burundi cyabaye kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 16 ukuboza 2011.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka