Nyamasheke: Abangavu n’ingimbi barasabwa kwirinda icyorezo cya SIDA n’inda zitateganyijwe

Urubyiruko rw’abangavu n’ingimbi rwo mu karere ka Nyamasheke rurasabwa kurwanya rwivuye inyuma inda zitateganyijwe ndetse n’icyorezo cya SIDA kugira ngo rubashe gukura neza ruharanira ubuzima bwiza bw’ahazaza.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuryango “Strive Foundation Rwanda” ku bangavu n’ingimbi bo mu murenge wa Kagano bagera ku 158, ubwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9/12/2013, hasozwaga amahugurwa y’iminsi ibiri bahabwaga ku buzima bw’imyororokere, hagamijwe kwirinda inda zitateganyijwe ndetse no kurwanya icyorezo cya SIDA.

Urubyiruko rwahawe aya mahugurwa ni abangavu n’ingimbi bagize imiryango y’abana birera bakanarera abavandimwe babo basanzwe bafashwa n’Umuryango Strive Foundation haba mu buryo bwo kubarihira amashuri ndetse no kubafasha mu buzima busanzwe ku batiga. Muri bo kandi harimo n’abakobwa babyariye iwabo.

Urubyiruko rufashwa na Strive Foundation rwagize uruhare mu kungurana ibitekerezo ku buzima bw'imyororokere no ku cyorezo cya SIDA.
Urubyiruko rufashwa na Strive Foundation rwagize uruhare mu kungurana ibitekerezo ku buzima bw’imyororokere no ku cyorezo cya SIDA.

Nyuma y’ibiganiro bahawe ku buzima bw’imyororokere ndetse n’icyorezo cya SIDA, aba bangavu n’ingimbi bafashe akanya ko kwipimisha ku bushake virusi itera SIDA kugira ngo bamenye aho bahagaze, maze babashe gufata gahunda y’ubuzima bwabo.

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na Kigali Today, batubwiye ko aya mahugurwa yabafashije kunguka ubumenyi batari bazi ku buzima bw’imyororokere ndetse na SIDA kandi ngo kwipimisha biratuma bamenya umurongo baha ubuzima bwabo.

Rusizana Maurice ukorera Umuryango Strive Foundation mu karere ka Nyamasheke avuga ko bateguye aya mahugurwa kugira ngo bakangurire urubyiruko rw’imfubyi zibana ndetse n’abandi bana baturuka mu miryango itishoboye bafashwa n’uyu muryango, gusobanukirwa neza ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’uko bakwirinda icyorezo cya SIDA kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.

Kwipimisha ku bushake ngo bituma, uru rubyiruko rufata umurongo w'ubuzima.
Kwipimisha ku bushake ngo bituma, uru rubyiruko rufata umurongo w’ubuzima.

By’umwihariko, uru rubyiruko rwasabwe kurwanya ikintu cyose cyatuma habaho gutwara inda zitateganyijwe kuko ku bana nk’aba basanzwe babayeho mu buzima bugoye, byatuma imibereho yabo irushaho kubagora.

Aba bangavu n’ingimbi basabwa kurangwa n’imyitwarire myiza birinda ibishuko byabashora mu ngeso mbi z’ubusambanyi kuko kuri bo, ngo ni yo ntandaro nyamukuru yabatera gutwara inda zitateganyijwe ndetse no kwandura virusi itera SIDA.

Uretse urubyiruko rwo mu murenge wa Kagano, aya mahugurwa agenewe abangavu n’ingimbi ku buzima bw’imyororokere ndetse no kurwanya SIDA yahawe n’urundi rubyiruko rufashwa na Strive Foundation mu mirenge ya Kanjongo, Bushekeri, Ruharambuga na Karengera.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niko se kuki mutinyuka gushyira ahagaragara aya mafoto ateye isoni koko umuforomo uri gukora igikorwa nk’iki agatinyuka agakoresha galot ya Gants d’examens.
Uyu muforomo vraiment agabanye routine zo gukora ibintu nabi kandi akumva nta kibazo. Agatinyuka rero itangazamakuru rikamufotora. Dore kandi ari no guseka kandi yakoze ubu fake!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Ndumiwe

Ben yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka