Nyamagabe: Umwana utumva ntanavuge afite imbogamizi zo kwigana n’abandi badafite ubumuga

Nubwo hatewe intambwe igaragara muri gahunda y’uburezi budaheza, aho abana bafite ubumuga bahabwa amahirwe yo kwiga kimwe n’abatabufite, haracyagaragara imbogamizi ku bana bamwe na bamwe bitewe n’ubumuga bafite ntibabashe kwigana n’abadafite ubumuga.

Ubusanzwe ku bana bafite ubumuga bw’ingingo gusa biroroshye kwigana n’abandi. Gusa iyo bigeze ku mwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga biba ikibazo kitoroshye kuko hakiri abarezi batarahabwa amahugurwa yatuma babasha kumvikana n’abo bana kandi badahuje uburyo bwo gutanga ubutumwa.

Mu rwunge rw’amashuri rwa Murico ruherereye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe higa umwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga witwa Uwera Déliphine ugeze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, bikaba ari ingorabahizi ku barezi bamwe na bamwe kumwigisha bityo bakaba batabasha kumuha ubumenyi bukwiriye nk’uko Nyirandishyutse Emma Marie, umwe mu barezi be abitangaza.

Ati « imyigire ye iragoye bitewe n’uko natwe abarezi tudashoboye kumukurikirana ku buryo bukwiye. Ubundi isomo turitanga muri rusange ku bana, noneho iyo tugeze muri pratique (gushyira mu bikorwa), kwandika, niho uriya mwana tumuha akanya k’umwihariko, tugakoresha twa tuyeri dukeya batweretse n’utwo nkura mu gitabo,… ».

Uwera Déliphine afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Uwera Déliphine afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Uyu murezi akomeza avuga ko nyuma yo kwifashisha ubumenyi buke bafite mu kwigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga uyu mwana abasha kugira duke amenya, ariko agasanga abashije kujya mu kigo gifite inzobere mu gutanga uburezi ku bana bafite ubumuga nk’ubwe byamufasha kumenya byinshi dore ko ngo agaragaza ubwenge.

Niyodusenga Délphine, ni umwana wigana na Uwera banicarana. Niyodusenga avuga ko n’ubwo abarimu bagerageza kumufasha by’umwihariko ndetse nawe akagerageza kumufasha amusobanurira ibyo mwarimu abasaba gukora mu marenga bitamworohera, bityo ntabashe kumva neza amasomo ye.

Niyodusenga yongeraho ko mugenzi we agerageza gukora ibyo mwarimu abasabye kimwe n’abandi gusa ngo ntiyoroherwa n’amasomo nk’icyongereza, imibare ndetse n’ubumenyi rusange (social studies), mu gihe isomo ry’ikinyarwanda ariryo agerageza.

Mu rwunge rw’amashuri rwa Murico higa abana bafite ubumuga bunyuranye bagera kuri barindwi imyigire yabo ikaba itoroshye, gusa ngo hamwe no gufatanya n’abarezi bagerageza kubitaho.

Kubera ubuvugizi bunyuranye bakorerwa hari abafatanyabikorwa babafasha kubabonera ibikoresho by’ishuri by’ibanze nk’amakayi, amakaramu, imyambaro n’ibindi, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Murico, Uweziyimana Dyna.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka