Nyagatare: Gukoresha nabi inzitiramibu byatumye Malariya yiyongera

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko ikoreshwa nabi ry’inzitiramibu ndetse no kudohoka ku ngamba zo kwirinda Malariya, byatumye yongera kuzamuka.

Gukoresha nabi inzitiramibu byatumye Malariya yiyongera
Gukoresha nabi inzitiramibu byatumye Malariya yiyongera

Yabitangaje kuri uyu wa 24 Kanama 2021, ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gutera imiti yica imibu mu nzu, igikorwa kizamara iminsi 20 kigakorerwa mu mirenge yose igize Akarere ka Nyagatare.

Ni igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Rwimiyaga, umwe mu yifite imibare myinshi y’abandura Malariya.

Imibare yatangajwe n’umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare, Dr. Eddy Ndayambaje ku tariki ya 06 Kanama 2021, igaragaza ko kuva muri Mutarama kugera muri Kamena 2021, abarwayi 1,423 ari bo bavuwe indwara ya Malariya.

Ni mu gihe kandi kuva muri Mutarama kugera muri Kamena 2021, havuwe abarwayi 11,206 muri bo babiri bitaba Imana.

Murekatete avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye indwara ya Malariya yiyongera harimo kudakoresha neza inzitiramibu no kudohoka ku ngamba zo kuyirinda.

Ati “Habayeho kudohoka ugasanga abantu ntibagitema ibihuru bikikije ingo, ugasanga hari abamena amazi bogesheje ibikoresho ahantu areka, ariko twanabonye ko abantu batakirara mu nzitiramibu. Bamwe twasanze bazisegura, abandi bazikoresha uturima tw’igikoni cyangwa inzu z’inkoko”.

Avuga ko gutera imiti mu mazu bizagabanya umubare w’abandura Malariya agasaba abaturage kwitabira icyo gikorwa ndetse bakanorohereza abakora.

Agira ati “Malariya imaze kutuzamukana, abana bacu basibaga ishuri kubera ko barwaye. Turifuza ko icyo kitakongera kugaragara ndetse na babandi bazahazwa na Malariya ntibabashe gukora neza bitakongera kugaragara, turasaba abaturage kwitabira iki gikorwa kugira ngo dufatanye kurandura Malariya”.

Visi Meya Murekatete atangiza igikorwa cyo gutera imiti yica imibu ku nzu
Visi Meya Murekatete atangiza igikorwa cyo gutera imiti yica imibu ku nzu

Ugirimfura Mary, umuturage wo mu Murenge wa Rwimiyaga, avuga ko gutera umuti mu mazu bifite akamaro kanini kuko bibarinda Malariya ndetse unica utundi dusimba twose turi mu nzu, ku giti cye ngo aheruka kurwaza Malariya mu mwaka wa 2005.

Ati “Icya mbere uturinda Malariya, ikindi wica udusimba twose turi mu nzu. Jye mperuka kurwaza Malariya mu mwaka wa 2005 ariko nkeka aho batangiriye gutera uyu muti buri gihe ndatererwa umusaruro ni ukutarwaza. Kandi sinshobora kwemera ko hari uwaryama ataraye mu nzitiramibu”.

Ni ku nshuro ya 12 mu Karere ka Nyagatare hakorwa igikorwa cyo gutera imiti yica imibu mu nzu, umuti uterwa ukaba umara amezi atandatu ku rukuta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka