Nyagatare: Abaturage barasabwa gushyira imbaraga mu kurandura Malaria

Gusiba ibinogo no gutema ibihuru bikikije ingo nibyo bisabwa abaturage batuye mu karere ka Nyagatare nyuma y’igenzura ryakozwe mu isozwa ry’igikorwa cyo gutera mu ngo umuti wica imibu itera Malariya.

Ni ku nshuro ya 8 mu karere ka Nyagatare hakorerwa igikorwa cyo gutera mu ngo umuti wica umubu utera malariya. Iki gikorwa cyari kimaze iminsi 24 gikorerwa mu mirenge 8 ku 14 igize aka karere igaragaramo indwara ya malariya kurusha iyindi.

Bumwe mu buryo bwo guhangana na malaria, harimo gutera umuti wica umubu utera malaria mu nzu.
Bumwe mu buryo bwo guhangana na malaria, harimo gutera umuti wica umubu utera malaria mu nzu.

Bahweza Jonathan umuhuzabikorwa muri gahunda yo gutera umuti wica umubu utera maraliya mu karere ka Nyagatare, avuga ko umuti wa Bendiocap wasimbuye Detrametrine wifashishwa ubu, bimaze kugaragara ko ariwo ubasha guhangana n’umubu ugaragara muri aka karere.

Habimana James utuye mu murenge wa Rukomo we atangaza ko yishimira iki gikorwa kuko cyagabanije ubukana bwa maraliya.
Musabyimana Charlotte umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nawe yemeza ko maraliya imaze kugabanuka muri aka karere ariko ngo nyuma yo gutererwa umuti hakenewe gushyira imbaraga mu bikorwa ahanini birebana n’isuku birimo gutema ibihuru no gusiba ibinogo birekamo amazi ngo kuko nabyo byororokeramo umubu.

Bamwe mu bakoze igikorwa cyo gutera imiti yica imibu mu mazu mu karere ka Nyagatare
Bamwe mu bakoze igikorwa cyo gutera imiti yica imibu mu mazu mu karere ka Nyagatare

Uyu muyobozi kandi anibutsa abaturage ko bagomba kurara mu nzitiramubu iteye umuti no kwihutira kujya kwa muganga igihe hari ugaragaje ibimenytso bya maraliya.

Nkuko bitagazwa n’imibarare yakozwe mu igenzura ryakozwe muri Nzeli umwaka wa 2013 mu mirenge 8 yatewemo uyu muti wica imibu itera maraliya, ingo 55,952 nizo zatewemo uyu muti, naho muri uyu mwaka hagati y’itariki ya 10 Gashyantare na taliki ya 07 werurwe hatewe ingo ibihumbi 56,824 ziri ku kigereranyo cya 99,3%. Iki gikorwa kikaba cyaratwaye amafaranga y’u Rwanda asaga million 72.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka