Ni irihe banga ryatumye abandura Covid-19 i Musanze bagabanuka cyane?

Ugendeye ku matangazo agaragaza uko Covid-19 ihagaze mu Rwanda Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) isohora buri munsi, mu gihe cy’iminsi irindwi ishize, abantu banduye Covid-19 mu Karere ka Musanze baragabanutse cyane ugereranyije n’andi mezi ari hagati ya kumwe n’abiri ashize.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine yibutsa Abaturage kutirara kuko Covid-19 igifite ubukana
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine yibutsa Abaturage kutirara kuko Covid-19 igifite ubukana

Ugendeye ku matangazo agaragaza uko Covid-19 ihagaze mu Rwanda Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) isohora buri munsi, mu gihe cy’iminsi irindwi ishize, abantu banduye Covid-19 mu Karere ka Musanze baragabanutse cyane ugereranyije n’andi mezi ari hagati ya kumwe n’abiri ashize.

Mu isesengura Kigali today yakoze ku mibare iyo Minisiteri yatangaje y’abanduye Covid-19 guhera tariki 8 kugeza tariki 14 Gashyantare 2021, bigaragara ko abantu babiri ari bo banduye icyo cyorezo mu Karere ka Musanze, hagati y’ayo matariki yombi.

Umurwayi mushya umwe yatangajwe tariki 9 undi tariki 10 Gashyantare 2021 mu gihe ku yandi matariki uhereye ku ya munani n’izindi zakurikiye ayo matariki yombi (tumaze kuvuga haruguru) kugeza ku ya 14 nta murwayi mushya wagaragaye muri ako karere.

Uko kugabanuka kubayeho mu gihe kuva mu ntangiriro z’Ukuboza 2020 kugeza muri Mutarama 2021, mu Karere ka Musanze hagaragaye umubare w’abandura Covid-19 uri hejuru ugereranyije n’uko utundi turere turi hanze y’Umujyi wa Kigali twabaga duhagaze.

Aho nibura buri munsi abarwayi bashya muri Musanze babaga bari hagati ya 10 n’abasaga 20 mu bihe bitandukanye.

Mu kwezi k’Ukuboza 2021, MINISANTE yakoze ubushakashatsi bwari bugamije kureba uko ikwirakwira rya Covid-19 rihagaze, mu bantu bapimwe mu mujyi wa Musanze, 13% bakaba barasanzwemo iyo ndwara.

Ibyo bikaba biri no mu byashingiweho Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 14 Ukuboza 2020, ishyiriraho Akarere ka Musanze ingamba zihariye zo gukumira ikwirakwizwa ry’Icyorezo cya Covid-19 ugereranyije n’ahandi mu gihugu.

Muri zo hari guhagarika inama zihuza abantu muri ako karere hashyirwaho n’isaha ntarengwa ya saa moya yo kuba abantu bageze mu ngo zabo, mu gihe mu tundi turere amasaha ntarengwa yari saa tatu z’ijoro n’inama zihabera zo zari zigikomeje.

Izo ngamba zihariye ziri mu byatumye Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’inzego bufatanyije bwikebuka, burushaho gukurikirana uko zishyirwa mu bikorwa ari nako bunashyiraho ubundi buryo bw’umwihariko mu kurushaho guhangana n’icyo cyorezo byagaragaraga ko kiri gufata indi ntera.

Umuyobozi w’ako karere, Nuwumuremyi Jeannine, yabwiye Kigali today ati “Byahise bitwereka ko dukomeje kujenjekera Covid-19 yadushyira mu kaga gakomeye, biba ngombwa ko dukaza ingamba binyuze mu gukorana bya hafi cyane n’amatsinda agenzura uko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19, tureba ahakenewe imbaraga tukahashakira igisubizo”.

Yongeraho ati “Ubukangurambaga bukorerwa kuri buri rugo, aho Abajyanama b’ubuzima mu midugudu basura ingo, bareba niba nta murwayi mushya no kwibutsa abo bahasanze ububi bwa Covid-19. Iyo gahunda itanga umusaruro kuko hari n’igihe bushobora kwira bageze mu ngo ziri hagati y’ibihumbi 28 na 30 mu karere hose”.

Ikindi uyu muyobozi yakomojeho, ni gahunda yo kuba hafi y’abakurikiranirwa mu rugo binyuze mu masibo ari mu midugudu mu rwego rwo kubarinda ko bakwirakwiza icyorezo mu bandi.

Nuwumuremyi ati: “Ingo zigize amasibo zitoranyamo abazihagarariye, baterana bareba uko buri rugo rwo mu Isibo ruhagaze. Ahari umurwayi wa Covid-19 bakamenya icyo akeneye, cyaba ari ikimusaba kuva mu rugo urugero nko kujya ku isoko, kuvoma, ari ukujya mu murima cyangwa ahandi, muri babandi bagize isibo bakitoranyamo ababimukorera we akaguma iwe. Ibyo byadufashije ko abari barwariye iwabo bakurikiranirwa hafi, binarinda ko banduza abandi”.

Mu bindi ni nko gukorana bya hafi n’abikorera b’abacuruzi bo mu masoko, udusantere tw’ubucuruzi n’ahandi haganwa n’abantu benshi, kujya bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuyashishikariza ababagana no kuborohereza mu bituma bayashyira mu bikorwa.

Ubukangurambaga bw'abajyanama b'ubuzima urugo ku rundi mu byagabanyije ubwandu bwa Covid-19
Ubukangurambaga bw’abajyanama b’ubuzima urugo ku rundi mu byagabanyije ubwandu bwa Covid-19

Muri byo ni uko ubukarabiro na za kandagira ukarabe zashyizweho zigomba kuba zifite amazi meza n’isabuni, imiti yo gukaraba intoki yica udukoko no kuba abagana izo serivisi bagomba kubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi.

Akomoza ku bwandu bwa Covid-19 bigaragara ko bugenda bugabanuka mu Karere, Mayor Nuwumuremyi, yibutsa abaturage ko bidasobanuye ko Covid-19 itakiharangwa.

Ati “Kuba haboneka abarwayi bashya ba Covid-19 babiri mu cyumweru cyangwa se ntibabe banaboneka, ntibivuze ko indwara idahari. Kugeza ubu irahitana ubuzima bw’abantu ku isi hose. Ingamba zafashwe n’igihugu cyacu, zaba iziriho ubu n’izizashyirwaho mu gihe kiri imbere, dusaba abantu kutazikerensa, ngo bibwire ko icyorezo cyarangiye. Ibyo ntitubyifuza na gato, dukeneye ko twese duhuza imyumvire tugajya mu mujyo umwe wo kurwanya Covid-19”.

Inzego z’ubuvuzi mu Karere ka Musanze, ntizihwema kwibutsa abaturage bagaragara mu bice bitandukanye byaho batambaye udupfukamunwa, abadahana intera, no kudakaraba intoki kenshi gashoboka, ko bisubiraho bakabyimakaza mu kwirinda ko bagerwaho n’ibyago byo kwandura Covid-19.

Abaturage nabo bavuga ko bari gukora iyo bwabaga, bakita ku mabwiriza yo kuyirinda, ariko bagasaba ubuyobozi kurushaho kuba maso kuko hari ahantu henshi hagaragara utubari mu ngo z’abantu, abakora ibirori rwihishwa, abagaragara bidegembya cyane cyane mu bice by’icyaro batambara udupfukamunwa n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka