Ngororero: Umusore umaze imyaka 5 mu bitaro arasaba ubufasha bwo kuvuzwa

Rucamukago Size ufite imyaka 24 wo mu murenge wa Kabaya akarere ka Ngororero umaze imyaka itanu arwariye mu bitaro bya Kabaya arasaba Leta n’abagiraneza kumuha ubufasha akavuzwa mu mavuriro afite inzobere kugira ngo ave mu bitaro.

Uyu musore winjiye ibitaro mu mwaka wa 2009, avuga ko yari afite ikibazo cy’umugongo ariko kugeza ubu wanze gukira ndetse haziyemo na paralisie aho amaguru ye atagikora.

Rucamukago avuga ko abaganga bo mu bitaro bya Kabaya aho arwariye ntako batagize ariko kugeza n’ubu ntakira, akaba yaratakaje ikizere aho asaba Leta n’abagiraneza kumuha ubufasha akavurizwa mu mavuriro afite inzobere mu kuvura izo ndwara.

Rucamukago avuga ko azaguma kwa muganga kubera bamugabanyiriza ububabare ahorana.
Rucamukago avuga ko azaguma kwa muganga kubera bamugabanyiriza ububabare ahorana.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabaya nabwo buvuga ko uyu musore adakira kubera indwara yihariye afite, badafiye inzobere zo kuzivura. Gusa, ibitaro hamwe n’ubuyobozi bw’akarere bafasha uyu musore mu kwivuza ku buntu kuko we amikoro yamushiranye.

Rucamukago ubu abandi barwayi n’abakozi b’ibitaro bita nyirurugo kubera kuba aharambye, agendera mu kagare nako yahawe n’abagiraneza ariko ubu arembejwe n’ibikomere afite ku matako kubera kuryama igihe kirekire atanyeganye kubera ibice by’umubiri we bidakora.

Rucamukago bita nyirurugo kubera gutinda mu bitaro arasaba abagiraneza kumurwanaho.
Rucamukago bita nyirurugo kubera gutinda mu bitaro arasaba abagiraneza kumurwanaho.

Avuga ko ategereje ko abagiraneza bazamufasha bakamuvuza kuko we nta bushobozi afite bwo kwivuza mu bitaro bikomeye hano mu gihugu no hanze yacyo, gusa mu gihe atarababona avuga ko azakomeza kwibera mu bitaro bya Kabaya kubera ko abaganga bamufasha kumugabanyiriza ububabare.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None ko mutaduhaye contact ze uwashaka kumufasha yabimugezaho ate? Murakoze

doudou yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka