Ngororero: Abaturiye ikibaya cya Nyabarongo barasaba inzitiramubu

Abaturage bo mu karere ka Ngororero begereye ikibaya cya Nyabarongo baravuga ko bakeneye inzitiramubu, kuko maraliya yongeye kugaragara mu gace batuye mo kandi izo bari barahawe bakaba bavuga ko zashaje.

Kuba nta nzitiramubu aba baturage bafite binemezwa n’abayobozi mu tugari twegereye icyo kibaya, kuko hashize iminsi myinshi ntazo bahabwa, kandi hakaba harongeye kugaragara indwara ya maraliya koko.

Bmawe mu baturage bahawe inzitiramibu ziteye umuti.
Bmawe mu baturage bahawe inzitiramibu ziteye umuti.

Aka gace kabarirwa ahakorerwa n’ibitaro bya Muhororo, kandi abajyanama b’ubuzima bakemeza ko kuri ibyo bitaro hari inzitiramubu zihabitswe. Iki kibazo banakigejeje ku buyobozi, nkuko Alfred Munyandamutsa, ukuriye abajyanama b’ubuzima kuri icyo kigo nderabuzima abivuga.

N’ubwo icyegeranyo giherutse gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) kidashyira akarere ka Ngororero mu twibasiwe na maraliya ubundi yari imaze gucika, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngororero Niramire Nkusi yijeje abo baturage ko bazahabwa inzitiramubu nkuko babyifuza mu rwego rwo gukumira maraliya.

Ubusanzwe inzitiramibu zahabwaga abagore batwite n’abafite abana batoya gusa, ariko imiryango yose ikaba ishaka izo nzitiramibu, ariko ikaba inibutswa kujya mu bwisungane mu kwivuza kugira ngo igihe haba hagize abarwara babashe kwivuza.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka