Ngoma: Abana 89 bafite imirire mibi

Abana 89 nibo bagaragaye ko bafite imirire mibi bari mu gipimo cy’ibara ry’umutuku, mu karere ka Ngoma mu mwaka wa 2013. Ibara ry’umutuku mu bipimo by’imirire rigaragaza abana bafite imirire mibi kuburyo bukabije ndetse bimwe bita ko barwaye bwaki.

Mu gusobanura iby’iki kibazo umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe ubuzima, yavuze ko abenshi muri abo bana barwaye ari abimukira baza gutura mu karere ka Ngoma bavuye mu zindi ntara cyangwa mu tundi turere.

Akomeza avuga ko abo bana biganje mu mirenge ya Sake na Zaza iyi mirenge ikaba ituriye ibiyaga nk’icya Sake na Mugesera kandi haboneka amafi akize cyane mu ntungamubili.

Uwamahoro Angelique umukozi w’akarere ushinzwe ubuzima yagize ati «Ubwo twabashije kumenya ikibazo uko kimeze byatumye dufata ingamba zo kurwanya iyi mirire mibi, ubu hari n’abafatanyabikorwa bamaze kwemera ko tuzafatanya muri iki gikorwa nkabitwa «Together ending malnutrution ».

Aba bana byavuzwe ko bari mu ma santre de sante bakurikiranwa. Akarere ka Ngoma ni akarere gafite ubutaka bwiza bwera ibishyimbo,soya n’ibindi biribwa byinshi usanga birwanya indwara z’imirire mibi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka