Muhima: Barifuza ko abahakorera birinda bakanarinda ababagana SIDA n’igituntu

Umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge wifuje guhozaho gahunda yo gusuzuma ubwandu bwa SIDA n’igituntu ku bakora imirimo y’ubucuruzi itandukanye, kugirango birinde banarinde ababagana kwandura izo ndwara z’ibyorezo.

Ku wa kane tariki 23/01/2014, ku biro by’umurenge biriwe basuzuma SIDA n’igituntu ku muntu wese ubyifuza.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhima bufatanyije n’ikigo nderabuzima muri uwo murenge, batangaje ko igomba kuzahoraho, yo gupima ku buntu kandi ku bushake ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’igituntu ku bakozi baje biganjemo abakorera muri za restora, hoteli, mu magaraji n’abamotari.

Ku biro by'umurenge wa Muhima bajya bapima virusi itera SIDA ku buntu.
Ku biro by’umurenge wa Muhima bajya bapima virusi itera SIDA ku buntu.

Leonie Nyirahategekimana ushinzwe ubuzima rusange mu murenge wa Muhima, yatangaje ko bakoze iki gikorwa kuko n’ubwo hari ibikorwa byinshi by’ubucuruzi bikorerwa muri uyu murenge ababikoreramo batinya kwipimisha.

Yagize ati “Muri Muhima dufite amasoko, amahoteli, ama restora, amagaraji n’ibindi; niyo mpamvu twifuje ko iki gikorwa cyahoraho byibura nka buri cyumweru; kuko abakeneye kwipimisha ari benshi kandi bakaba batinya kujya ku kigo nderabuzima.”

Benshi bitabira kwisuzumishiriza ku biro by'umurenge, kuko ngo baba banga kujya ku kigo nderabuzima aho bazwi.
Benshi bitabira kwisuzumishiriza ku biro by’umurenge, kuko ngo baba banga kujya ku kigo nderabuzima aho bazwi.

Nyirahategekimana ajya inama ku bakozi, yo kwitwaza ibyemezo bya muganga iyo bajya gushaka imirimo ahahurira abantu benshi, kugira ngo bamenye uburyo bashobora kwifata cyangwa ibyo bakora kugirango batanduza abakiriya bagana ibigo bakoramo, cyangwa abo baha servisi.

Musabyimana Marie-Chantal ukorera motel yitwa City Valley yagize ati:“Twe nk’abakora ahari ibiribwa mu bikoni, dushobora gukorora cyangwa kwitsamura, urwaye igituntu muri twe akaba yakwanduza ibiribwa cyangwa ibinyobwa, cyangwa akitsamurira iruhande rwa mugenzi we, akamwanduza atyo; birajyana n’uko umuntu atabura no kwandura cyangwa kwanduza virusi itera SIDA.”

Kubera gutwara abagenzi batandukanye kuri moto, abamotari nabo ngo baba bafite ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza indwara za SIDA n’igituntu; ariko ku rundi ruhande ngo baba banafite uburyo bwo gusobanurira benshi mu bo bajyana kuri moto uko bashobora kwirinda, nk’uko Nsabimana Claude w’umumotari yasobanuye.

Imibare mu nzego za Leta y’u Rwanda igaragaza ko abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu gihugu bangana na 3%.

Bitewe n’uko umuntu atareba undi ngo amenye niba afite ubwandu cyangwa atabufite, hari inyigisho ivuga iti: “wowe ubwawe iyo wipimishije ugasanga nta virusi ufite, jya wishyiramo ko ari wowe muzima wenyine.”

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abayobozi bose aho bava bakagera bajye bashakaira abo bayobora uko babaho neza. amagara mazima niyo atuma buri wese agira icyozere n’umuhate wo gukora umrimo, icyorezo cya sida tugihashye hose maze twibereho mu mudendezo

bwoba yanditse ku itariki ya: 25-01-2014  →  Musubize

nukuri aka kantu ndagakunze cyane niwipimisha ugasanga uri muzima ujye ufata nkaho ari wowe wenyine muzima mugihugu, aka ndakamize cyane, kandi nakageza kuri bagrnzi banjye, ni inama nziza cyane, gusa wamugani abatuvura bakabaye abambere mu kwirinda kandi batika by’umwihariko kubo bavura

marigarita yanditse ku itariki ya: 25-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka