Muhanga: Muri iyi minsi abarwayi ba Malariya bari kwiyongera

Raporo yavuye mu bitaro byo mu karere ka Muhanga mu kwezi kwa 11 igaragaza ko ku barwayi 100 basuzumishije17 bari barwaye malariya . Imirenge ya Cyeza, Rongi na Nyarusange niho malariya yiganje.

Muri ibi bigo nderabuzima imibare y’abarwayi ba malariya iri hejuru ya 17% ariko umwihariko wa Cyeza ni uko ariho hagaragara abarwayi benshi, ariko bikaba ngo byaragaragaye ko aba barwayi biyongera kubera ko abenshi baturuka mu Karere ka Kamonyi baza kwivuza ku kigo Nderabuzima cya Kivumu.

Abaturage baributswa kuryama mu nzitiramibu zikoranye umuti aho kuzimanika gusa.
Abaturage baributswa kuryama mu nzitiramibu zikoranye umuti aho kuzimanika gusa.

Umukozi ushinzwe ubuzima mu karre ka Muhanga, Umutoniwase Kamana Sostene, avuga ko impamvu malariya yiyongereye biterwa no kudohoka ku ngamba zo kuyirwanya kuko hari igihe abaturage birara bakibagirwa kwirinda.

Uyu mukozi avuga ko mu ngo zasuwe, byagaragaye ko no ku manywa zimwe mu ngo usanga zirimo imibu mu byumba by’amazu no muri salon bikaba ngo byumvikana ko aba baba bafite ibyago byinshi byo kurwara malariya.

Umutoniwase avuga ko abaturage bavuga ko nta ko batagira ngo barare mu nzitiramibu ariko bakarengaho bakarwara malariya.

Inzitiramibu icengezwa neza munsi ya matora kugirango itababa abayiryamyemo cyangwa umubu ukabona aho winjirira.
Inzitiramibu icengezwa neza munsi ya matora kugirango itababa abayiryamyemo cyangwa umubu ukabona aho winjirira.

Aha ngo ni uburangare bushobora kubaho kubera imyumvire ikiri mike ku ikoreshwa nabi ry’inzitiramibu.

Agira ati “usanga hari abarara mu nzitiramibu ariko bagashyira akaboko hanze ikabaruma, hari abarara bakora akazi bakaribwa n’imibu mu ijoro, hari n’abamanika inzitiramibu kugirango barangize umuhango ntibayiryamemo, bigatuma baribwa n’imibu”.

Umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Rutenga umurenge wa Nyamabuye agargaza ko abaturage badohotse mu kurwanya malariya kuko usanga hari ibihuru hafi y’ingo zabo ku buryo imibu ibona aho icumbika ikabarya mu ijoro.

Zimwe mu ngamba zo kuyirwanya, ni ukuryama mu nzitiramibu kandi bakayikoresha neza, bayicengeza munsi ya matora kugirango umubu utamuruma.

Inzitiramibu icengezwa neza munsi ya matora kugirango itababa abayiryamyemo cyangwa umubu ukabona aho winjirira.
Inzitiramibu icengezwa neza munsi ya matora kugirango itababa abayiryamyemo cyangwa umubu ukabona aho winjirira.

Igihe cyo kuzinga inzitiramibu kandi ngo ni ngombwa kureba niba nta mibu bafungiranyemo, gusiba ibyobo abacukura babumba amatafari baba bakuyemo itaka.

Ku kibazo cy’abavuga ko inzitiramibu ibatera gufuruta cyangwa ikabatera ubushyuhe, ngo ni ngombwa ko niba uryamye mu nzitiramibu wirinda kuyikozaho umubiri wawe, naho ku batinya ubushyuhe, ngo ni ngombwa kugabanya ibyo umuntu yiyorosa aho gukuraho inzitiramibu.

Umukozi w'Akarere ka Muhanga ushinzwe ubuzima avuga ko maraliya yazamutse akaba asaba abaturage kutirara.
Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubuzima avuga ko maraliya yazamutse akaba asaba abaturage kutirara.

I Muhanga ubu hari gukorwa gahunda yo gusura urugo ku rugo, kugirango hasuzumwe uburyo bwo gukoresha inzitiramibu, naho abashinga ingo nshyashya ngo bashobora kugana ibigo nderabuzima bibegereye bakazaka kuko kwirinda biruta kwivuza.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka