Mu Rwanda COVID-19 yishe abantu batanu, haboneka abarwayi bashya 107

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 05 Mutarama 2021, mu Rwanda abandi bantu batanu bitabye Imana bishwe na COVID-19.

Abishwe na COVID-19 ku wa Kabiri ni abagabo batanu b’imyaka 65, 64, 57 na 45 i Kigali n’undi w’imyaka 69 i Nyamasheke.

Abo bantu batanu bahise buzuza umubare w’abantu 110 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Kabiri mu Rwanda habonetse abantu bashya 107 banduye COVID-19, naho abandi 62 mu bari barwaye bakize.

Abo barwayi bashya 107 babonetse mu bipimo 4,216 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 44, Bugesera: 20, Musanze: 17, Huye: 7, Rusizi: 5, Nyamasheke: 3, Rubavu: 2, Nyamagabe: 2, Muhanga: 2, Ruhango: 2, Kamonyi: 2, Nyanza: 1.

Kugeza ku wa Kabiri, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 8,995 muri bo abamaze gukira ni 6,878 naho abakivurwa ni 1967.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo abaturage bahura nacyo inama ya baminisitiri iba mugicuku abantu bakamenya ibyemezo byafatiwemo mugitondo,bazashake uko yajya iba kare maze batange igihe kingana byibura namasaha 24 yo gitangira gushyira mu bikorwa ibyo byemezo,kugirango utaha abone uko ataha,nufata izindi gahunda (guhaha,gucuruza,kwivuza,..) abone igihe cyo kubipanga

cyamatare yanditse ku itariki ya: 6-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka