Mme Jeannette Kagame yaburiye Abanyarwanda ku bwandu bwa SIDA

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yaburiye Abanyarwanda kubera imibare iteye ubwoba y’abandura agakoko gatera SIDA, aho ngo buri minota itatu umuntu umwe aba yanduye mu Rwanda; akaba yasabye ubufasha bw’Urugaga rw’ababana na virusi itera SIDA (RRP+) mu kugabanya icyo kigero.

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 Urugaga RRP+ rumaze rushinzwe kuri uyu wa 12/6/2014, Mme Jeannette Kagame yavuze ko umubare w’ababana n’ubwandu bwa SIDA mu Rwanda urenga ibihumbi 300, wibutsa abantu kutirara no gutinyuka kwipimisha ku bushake, hagamijwe guca ubwandu bushya.

Mme Jeannette Kagame ati: “Buri minota itatu haba hari umuntu wanduye virusi itera SIDA mu Rwanda, ntitugomba kwirara (SIDA) iturimo, turugarijwe; ibi biratwereka ko dufite urugendo rurerure, nkaba mbasaba (RRP+) gukomeza gufatanya na Leta mu kurinda abandi, haba mu rubyiruko cyangwa abagore babyarira mu bwandu”.

Mme Jeannette Kagame n'abayobozi batandukanye, mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 ya RRP+.
Mme Jeannette Kagame n’abayobozi batandukanye, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ya RRP+.

Madamu wa Perezida wa Repubulika yifatanyije na RRP+ kwishimira ko mu myaka 10 urugaga rumaze, ababana n’ubwandu bwa SIDA bafashijwe na Leta gukuraho akato bahabwaga, kandi ko babonye imiti igabanya ubukana “abantu bagiye gushira, ibitaro byuzuye indembe, mu ngo nyinshi hari impfubyi”.

Nk’uko umwe mu bagize urugaga RRP+ umaranye ubwandu imyaka 20, Assoumpta Kampororo yabitanzeho ubuhamya, ngo kubona imiti byabaye nko kubonekerwa, ubu ababana n’ubwandu bwa SIDA ngo bashoboye gufatanya n’abandi mu iterambere ry’igihugu kandi mu buryo burambye.

Nyamara ngo ibigo by’imari n’iby’ubwishingizi ngo bibabona “nk’abagiye gupfa” bikabima inguzanyo yo kugira imishinga bakora, nk’uko Umuyobozi wa RRP+, Kagoyire Beatrice yasabye Mme Jeannette Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu, gukora ibishoboka kugira ngo Leta igenere ababana n’ubwandu bwa SIDA ingengo y’imari ihagije.

Bamwe mu bahagarariye amashyirahamwe y'ababana na virusi itera SIDA mu isabukuru ya RRP+.
Bamwe mu bahagarariye amashyirahamwe y’ababana na virusi itera SIDA mu isabukuru ya RRP+.

Ishami ry’umuryango w’Abibumye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) mu ijwi ry’Umuyobozi waryo ushinzwe agace k’Afurika y’uburasirazuba n’amajyepfo, Prof. Sheila Dinotshe Tlou; rishimira u Rwanda kuba ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika bifite ingamba zihamye zo kurwanya SIDA, aho ngo 94% by’abagomba gufata imiti bayihabwa.

Prof. Sheila Dinotshe yamenyesheje Urugaga nyarwandda rw’ababana na virusi itera SIDA ko UNAIDS yiyemeje gukumira ubwandu bushya, akato hamwe n’impfu zifitanye isano na SIDA ku kigero cya zero ku ijana mu myaka itanu iri imbere, akaba ashima kwishyira hamwe kw’abana n’ubwandu bwa SIDA mu Rwanda.

Mu myaka 10 Urugaga RRP+ rumaze rushinzwe, ngo ruracyashishikajwe no gutinyura abataripimisha ku bushake ndetse n’ikibazo cy’umubare munini w’abafite ubwandu b’injijuke batarajya mu ihuriro, nyamara ngo ari bo bafite ibitekerezo bishobora gukomeza urwo rugaga.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mu gihe hakozwe ubukangurambaga bwinshi kandi bigakorwa nababana nubwandu bishobora kugabanya uwo mubare ni ukuri uteye inyeke! ariko ubwo first lady yabitangiye bizagira iingaruka nziza ku banyarwanda bose.

Zaza yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

mama Rwanda baburire rwose wenda wowe barakumva , cyane urubyiruko tugeze kure pe, bitabaye aho impanuro zawe ntibizoroha pe, ariko ndizerako wowe bari bukumve rwose, kandi birakwiye , urubyiruko nitutagabnya gukunda ibintu cyane, ngo tugabanye akabari, ngo tugabanye ama night clubs, biraturoha ikuzimu tutazikura kandi tuzicuza ubuzima bwacu bwose! mama Rwanda babwire wenda wowe bakumva

samuel yanditse ku itariki ya: 12-06-2014  →  Musubize

mama Rwanda baburire rwose wenda wowe barakumva , cyane urubyiruko tugeze kure pe, bitabaye aho impanuro zawe ntibizoroha pe, ariko ndizerako wowe bari bukumve rwose, kandi birakwiye , urubyiruko nitutagabnya gukunda ibintu cyane, ngo tugabanye akabari, ngo tugabanye ama night clubs, biraturoha ikuzimu tutazikura kandi tuzicuza ubuzima bwacu bwose! mama Rwanda babwire wenda wowe bakumva

samuel yanditse ku itariki ya: 12-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka