Minisitiri w’Ubuzima araganira na buri wese ku cyorezo cya Ebola

Minisitiri ushinzwe Ubuzima mu Rwanda, Dr Agnes Binagwaho, yateguye ikiganiro aza kwakiramo ibibazo n’ibitekerezo bya buri wese ku cyorezo cya Ebola, akanagira Abaturarwanda inama z’uko bakwitwara mu gihe iyi ndwara irimo kugenda igaragara mu bihugu bya Afurika.

Abifuza gukurikirana iki kiganiro kiba saa moya n’igice z’umugoroba kuri uyu wa 11/08/2014bagomba kuba bakoresha urubuga rwa Twitter, bakaza gukoresha uburyo bwitwa Hashtag bakinjira mu kiganiro cyitwa #MinisterMonday. Birashoboka kandi no kubaza minisitiri Binagwaho ku buryo bwihariye hakoreshejwe umurongo we bwite @agnesbinagwaho.

Iki kiganiro ku cyorezo cya Ebola kiraza kuba mu gihe mu Rwanda hamaze kuvugwa umuntu ukekwaho kuba arwaye Ebola, ariko minisiteri y’ubuzima ikaba ikiri gukora ibizamini byimbitse ngo hamenyekane neza ko iyo ndwara icyekwa ari yo.

Ikiganiro nk’icyi kuri Twitter cyemerera buri wese aho ari hose ku isi kugira ijambo mu kiganiro, aho abaza akanungurana ijambo n’abandi baba bahuriye kuri hashatag imwe.

Indwara ya Ebola imaze iminsi ivugwa mu bihugu by’uburengerazuba bwa Afurika, aho imaze kwica abantu benshi kandi ikaba ikomeje gutera isi impungenge kuko yandura vuba kandi abayanduye bagapfa bwangu iyo batavuwe mu gihe gito.

Umuntu ukekwaho Ebola mu Rwanda akomoka mu Budage, akaba yashyizwe mu kato aho avurirwa nyuma y’uko agaragaje bimwe mu bimenyetso by’indwara ya Ebola, ariko kugeza ubu hakaba hemejwe ko arwaye na malariya. Abahanga mu buzima ariko bavuga ko hari ibimenyetso bya Ebola bisa n’iby’indwara ya malariya.

Minisitiri ushinzwe Ubuzima mu Rwanda, Dr Agnes Binagwaho.
Minisitiri ushinzwe Ubuzima mu Rwanda, Dr Agnes Binagwaho.

Ibimenyetso bya Ebola bitangazwa birimo guhinda umuriro, kubabara mu muhogo, kubabara umutwe, kubabara ingingo, kugira isesemi, kuruka, guhitwa ngo bikurikirwa no kudakora neza ku ngingo z’umwijima n’impyiko. Ibi ngo bitera urwaye Ebola kuva amaraso menshi ahari umwenge hose ku mubiri w’umuntu, agapfa mu masaha make.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko uwo Mudage ukekwaho indwara ya Ebola ari gukurikiranwa neza, ndetse ngo hakaba hanafashwe ingamba zo gupima buri wese mu bo bakeka ko yaba yarahuye nabo mu gihe amaze mu Rwanda.

Uyu murwayi yitaweho ku buryo bwihariye kuko yavuze ko mu minsi ishize yari mu gihugu cya Liberia, aho Ebola imaze kwica abantu bakabakaba 250, bikaba byumvikana ko ashobora gukekwaho kuba yaranduye.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yafashe ingamba zihagije zo kurinda abatuye muri icyo gihugu kwandura Ebola, zirimo kuba ku mipaka yose yinjira mu Rwanda hashyizwe abaganga basuzuma abavuye mu mahanga binjira mu Rwanda, gutoza abasanzwe bavura mu Rwanda n’abajyanama b’ubuzima, ibikoresho bisuzuma n’imiti hafi kandi ngo hakamenyekanishwa ibimenyetso byose ku buryo Umuturarwanda wese wabona kimwe muri byo ngo asabwa kubimenyesha inzego z’ubuvuzi n’iz’ubuyobozi.

Ahishakiye Jean d’Amour

@Adamour1112

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka