Mikorobe iba mu mibu iratanga icyizere cyo kurandura malaria burundu - Ubushakashatsi

Abashakashatsi bo mu bihugu bya Kenya n’u Bwongereza baravuga ko bavumbuye agakoko (microbe) karinda imibu bigatuma itandura agakoko gatera malaria. Iyi mikorobe yahawe izina rya “Microsporidia MB”, abashakashatsi bayisanze mu mibu iri ku nkombe z’ikiyaga cya Victoria muri Kenya. Iyi mikorobe ikaba yibera mu mara ndetse n’imyanya ndangagitsina y’imibu.

Abashakashatsi bakaba barapimye iyi mibu basanga nta n’umwe muri yo wari ufite agakoko gatera malaria. Ibizamini bindi byakorewe muri laboratwari byerekanye ko iyi mikorobe (Microsporidia MB) ituma imibu igira ubwirinzi buyirinda agakoko gatera malaria.

Umwe mu bashakashatsi witwa Dr. Jeremy Herren yabwiye BBC ko imibare bafite kugeza ubu yerekana ko iyi mikorobe ihagarika malaria ku rugero rw’ijana ku ijana (100%). Hakaba hari icyizere ko ubu bwaba bumwe mu buryo bwo kurinda ikwirakwira rya malaria mu bantu, babanje kurinda ko ikwirakwira mu mibu.

Iyi mikorobe ikwirakwira mu mibu binyuze mu kwanduzanya hagati y’imibu ikuze, ndetse umubu ukaba ushobora kwanduza indi mibu iwukomokaho. Abashakashatsi bakaba barimo gutekereza uburyo bubiri bwo kuba bakongera ingano y’imibu imaze kwanduzwa n’iyi mikorobe.

Uburyo bwa mbere ni ugufata amagi menshi y’izi mikorobe ubundi akifashishwa mu kwanduza imibu myinshi. Uburyo bwa kabiri ni ukwanduza imibu y’ingabo (ubusanzwe itarumana), ubundi iyo mibu ikaba ari yo yanduza imibu y’ingore ari na yo itera malaria.

Aba bashakashatsi bavuga ko barimo kwiga uburyo imibu ifite iyi mikorobe yagezwa ahantu hatandukanye kugira ngo igabanye indwara ya malaria.

BBC ivuga ko byibuze 40% by’imibu yo mu gace runaka igomba kuba ifite iyi microbe kugira ngo bigire ingaruka igaragara mu guhagarika malaria.

Abantu bagera ku bihumbi 400 bakaba bahitanwa na malaria buri mwaka, abenshi muri bo ni abana bari munsi y’imyaka itanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka