Mayange: Amatsinda y’isuku amaze kugabanya indwara ziterwa n’umwanda

Amatsinda y’isuku mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera yafashije mu kugabanya indwara zikomoka ku mwanda ugereranyije n’imyaka yashize.

Ubu ku bantu 50 bakirwa ku kigo nderabuzima cya Mayange usangamo abantu nka 5 cyangwa 3 bafite indwara zikururwa n’umwanda mu gihe mu myaka yashize wasangagamo ari nka 20.

Mu midugudu 35 igize umurenge wa Mayange hari amatsinda y’isuku akora gusiba ibinogo by’amazi, gukangurira abantu kugira uturima tw’igikoni no gukora kandagira ukarabe.

Uretse ibyo bakora n’ibimina bagateranya amafaranga bakagira ibikorwa bakora ubundi ku munsi mukuru bakagabana asigaye bakiteza imbere ubundi bakagura n’ibitenge; nk’uko bisobanurwa na Mukaruzima Anne Marie uba mu itsinda ry’isuku mu kagari ka Mbyo.

Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Mayange, Harelimana Gaspard.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mayange, Harelimana Gaspard.

Bizimana Alphred nawe abarizwa mu itsinda ry’isuku, avuga ko kera ntawavugaga kunywa amazi atetse cyangwa arimo umuti wa sur’eau ngo abaturage babumve ariko ubu ubu ngubu basigaye bibwiriza, kuko bamaze kumva ibyiza byo kunwa amazi atetse kuko yirinda.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mayange, Harelimana Gaspard avuga ko mu myaka ya 2001 gahunda y’amatsinda y’isuku itaratangira wasangaga indwara nk’impiswi ziriho cyane mu bantu kwa mugaga.

Ati “twakiraga abageze nko kuri 50, wasangaga nk’abantu bageze kuri 20 bafite ikibazo cy’impiswi n’ikinzoka zo mu nda ariko nko kuri abo bantu 50 twakira kuri ubu, usangamo nk’abantu batanu cyangwa batatu aribo bafite ikibazo cy’impishwi n’ik’inzoka zo mu nda”.

Abanyamuryango b’amatsinda y’isuku bavuga ko kutarandura burundu indwara zikomoka ku mwanda ahanini bituruka ku kibazo cy’amazi meza akiri make mu murenge wa Mayange kimwe no mu bindi bice bigize akarere ka Bugesera.

Amatsinda y’isuku yatangijwe mu gihugu hose mu mwaka wa 2009, akaba akorera ku rwego rw’imidugudu.

Minisiteri y’ubuzima iyashyiraho yari igamije ko habaho impinduka mu byerekeye isuku kandi abaturage ubwabo bakabigiramo uruhare rugaragara.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko indwara nyinshi zivurirwa mu mavuriro yo mu Rwanda abantu bashobora kuzirinda baramutse bahinduye imyitwarire ku byerekeye n’isuku y’umuntu ku giti cye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka