Kunywa itabi bituma ubwonko butakaza 1/3 cy’imitekerereze

Abashakashatsi batangaza ko abanywatabi bashobora gutakaza 1/3 cy’ubushobozi bwo kwibuka buri munsi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri kaminuza ya Northumbria mu Bwongereza bwagaragajeko abanywatabi badashobora kugira ibyo bibuka ugereranije n’abatarinywa.

Ubu bushakashatsi bukaba bwarerekanye ko abarangwaho n’iyi ngeso baba badashobora kugira ibyo bibuka byababayeho cyangwa bakoze mu gihe runaka.
Ikinyamakuru The Daily Mail cyanditseko ubushashatsi bwakorewe ku bantu bari hagati y’imyaka 18 na 25 harimo n’abanyeshuri biga muri za kaminuza.

Abakoreweho ubu bushakashatsi basabwaga kugira ibyo bibuka nk’indirimbo zaba zarakinwe mu birori bitabiriye ndetse n’utundi tuntu babaga barigeze kumenya dushingiye ku bumenyi rusange abantu benshi bakunze kwibuka.

Aba banywatabi babashije kwibuka bike bishoboka kuko abibutse byinshi bagejeje kuri 59 ku ijana by’ibyo basabwaga gusubiza.

Abanywaga itabi bakaza kurireka bo babashije gusubiza kugeza kuri 74 ku ijana, naho abatarigeze banywa itabi bo babashije kwibuka kugeza kuri 81 ku ijana by’ibyo basabwaga.

Dr Tom Heffernan, wayoboye ubu bushakashatsi muri kaminuza ya Northumbria kubufatanye n’inzobere mu by’ibiyobyabwenge, bavugako ibyo ubu bushakashatsi bwabagaragarije bazabyifashisha mu gukangurira bene aba bantu basaritwse n’itabi ndetse n’ibindi biyobyabwenge kubireka, babereka ingaruka zabyo ku buzima bwabo.

Dr Tom Heffernan akomeza avuga ko mu bwongereza habarirwa abantu basaga miliyoni 10 banywa itabi na miliyoni 45 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Akomeza avuga ko ari byiza kumenya ingaruka itabi n’ibindi biyobyabwenge bigira ku mitekerereze n’umubiri w’umuntu muri rusange ku buzima bwe bwa buri munsi by’umwihariko ku bwonko.

Umwaka ushize Dr Heffernan yayoboye indi nyigo yigaga ku binyobwa mu rubyiruko rugeze mu bugimbi n’ubwangavu (adolescence) n’ingaruka bigira ku bwonko bwabo. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abafata bene ibi binyobwa biba bikarishye badatekereza ko baba bananiza ubwonko bwabo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka