Kayonza: Abagabo bafite ibibazo by’imirire mibi kurusha abagore

Raporo y’ubushakashatsi ku buryo Abanyarwanda bivanye mu bukene, EICV3, igaragaza ko mu karere ka Kayonza abagabo 20,2 ku ijana bafite ibimenyetso by’imirire mibi mu gihe abagore 8,1 ku ijana gusa ari bo bafite icyo kibazo nk’uko ubwo bushakashatsi bwabigaragaje.

Bamwe mu bagore bo mu mujyi wa Kayonza bavuga ko kuba abagabo ari bo bagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi kurusha abagore nta gitangaza kirimo kuko kenshi usanga abagabo badakunda kurya.

Mukasine Konsolata ati “Nk’umugabo iyo yigiriye mu kabari, aza ahita yiryamira atanashaka no kurya, hari n’abagabo bashobora kumara iminsi itatu batarya, batunzwe n’inzoga gusa wamuha ibiryo akakubwira ko iyo yasomye ku gacupa biba bihagije”.

Bamwe mu bagabo ntibemera ko kunywa inzoga kurusha uko barya ari byo biba intandaro yo kugaragaza ibimenyetso by’imirire mibi ku bagabo; ahubwo bavuga ko abagore kenshi baba bariye ibiryo byiza bakagaburira abagabo ibiryo bagize “karekare” nk’uko umwe mu bagabo twaganiriye yabivuze.

Umugabo utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “Usanga umugore yirira ku biryo birimo urukarango, yajya kubikira umugabo akamubikira ibiryo yashyizemo amazi menshi ukagira ngo yabanje kubyoza (…) niba ari ugushakira ubwinshi mu mazi ntumbaze”.

Bamwe mu bagabo ntibanemera ko umugabo ashobora kurwara indwara zituruka ku mirire mibi, bakavuga ko ari indwara z’abana. “Ubwo se umuntu w’umugabo yarwara bwaki gute koko? Ko aba yarakuze amagufa yarakomeye bishoboka gute? Izo ndwara ni iz’abana abakoze ubwo bushakashatsi bashobora kuba baribeshye”; nk’uko Siboyintore wo mumurenge wa Gahini abibona.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza busanga ikibazo gikomeye ari icy’imyumvire y’abaturage itajyanye n’igihe, akaba ari yo mpamvu abayobozi b’inzego z’ibanze basabwa kuba hafi y’abaturage igihe kinini kugira ngo babafashe guhindura imyumvire ya bo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka