Karongi: Umushinga IBYIRINGIRO usize benshi bamwenyura

Umushinga IBYIRINGIRO wa Caritas waterwaga inkunga na USAID muri Diyoseze ya Nyundo usize abantu barenga 1000 babana n’ubwandu bwa SIDA bamwenyura ndetse bakemeza ko nubwo urangiye aho bageze badateze gusubira inyuma.

Uyu mushinga wasojwe tariki 25/06/2013 wari umaze imyaka itanu ufasha abantu babana n’ubwandu bwa SIDA mu karere ka Karongi basaga 1000, ubigisha imishinga itandukanye harimo ibijyanye no gutegura indyo yuzuye, guhinga kijyambere binyuze muri gahunda bita ishuli mu murima, isuku n’isukura, kwibumbira mu matsinda, kuzigama no kugurizanya.

Uwavuze mu izina ry’abagenerwabikorwa yashimye cyane umuryango Caritas wa Diyoseze ya Nyundo mu karere ka Karongi, avuga ko umushinga Ibyiringiro wabakuye kure cyane, aho bari basigaye bumva barabaye ibicibwa kubera ubwandu bwa SIDA, none ubu ngo basigaye bumva ari abantu bihagazeho kuko bafite imbaraga zo gukora bakiteza imbere.

Uwitwa Bizimungu yagize ati: “Njyewe narinsigaranye abasirikare batarenze 50 mu mubiri, ariko kuva aho ngiriye muri gahunda y’umushinga Ibyiringiro, ubu mfite abasirikare barenga 1000 kubera ko namenye gutegura indyo yuzuye”.

Bizimungu wafashwaga n'umushinga Ibyiringiro .
Bizimungu wafashwaga n’umushinga Ibyiringiro .

Asoza uyu mushinga ku magaragaro, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Hakizimana Sebastien yavuze ko kuba umushinga urangiye bitavuze ko ibikorwa byawo birangiye, anaboneraho gushima umuryango Caritas wa Kiliziya Gatulika nk’umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere n’imibereho myiza y’Abanya Karongi.

Hakizimana ati: “Ibi bikorwa musoje, mu by’ukuri ntago birangiye, ahubwo turabyakiriye nk’ubuyobozi kugira ngo dukomereze mu cyerekezo mwabihaye kubera ko twebwe nk’Abanyarwanda iyo tubonye isomo ryiza turikoresha neza kugira ng dukomeze twiyubake mu buryo burambye”.

Umuyobozi w’umuryango nterankunga w’abanyagatulika mu Rwanda (Catholic Relief Services) madamu Leann Hager nawe yunze mu ry’umuyobozi w’akarere wungirije.

Yagize ati: “Umushinga Ibyiringiro urarangiye ariko dufite icyizere ko abagenerwabikorwa bazakomeza gutera imbere kuko ku bufatanye bw’abaturage b’Amerika binyuze muri USAID, babonye amasomo menshi n’ubufasha byabahinduriye ubuzima nk’uko mwabyiyumviye mu buhamya bwabo. Iki ni ikimenyetso cy’uko nabo ubwabo biteguye gukomereza aho umushinga Ibyiringiro ubagejeje ntagusubira inyuma”.

Abagenerwabikorwa b'umushinga IBYIRINGIRO bamurika ibyo bagezeho.
Abagenerwabikorwa b’umushinga IBYIRINGIRO bamurika ibyo bagezeho.

Mu muhango wo gusoza umushinga Ibyiringiro USAID, habayemo n’igikorwa cyo gutanga ibyemezo ku bagenerwabikorwa bahawe amahugurwa yo guhugura abandi kugira ngo ibikorwa by’umushinga bizagera ku bantu benshi bashoboka.

Umuhango wabimburiwe n’igitambo cya misa yabereye kuri Sambaza Beach ku nkengero z’i Kivu mu murenge wa Bwishyura. Abagenerwabikorwa banamuritse bimwe mu byo bagezeho babikesheje umushinga Ibyiringiro USAID.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kiriya kigage inzoka yari yagiciriyemo kirahumana

gasangwa jean bosco yanditse ku itariki ya: 4-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka