Indyo yuzuye irimo n’imbuto yagira uruhare mu kurinda umuntu kuzahazwa na Covid-19

Muri Mutarama 2020, Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard, ubwo yari yasuye abaturage bo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara akifatanya na bo muri gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa, yaboneyeho gusaba Abanyarwanda bose ko buri rugo rwagira nibura ibiti bitatu by’imbuto ziribwa, kuko imbuto kimwe n’imboga bigira uruhare rukomeye mu kurwanya imirire mibi.

Tariki ya 3 Ukuboza 2020, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, cyatangaje ibyavuye mu bushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS 2020), butangazwa buri nyuma y’imyaka itanu.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko mu myaka itanu ishize, umubare w’abana bagwingiye kubera imirire mibi wagabanutseho 5%, bivuze ko bavuye kuri 38% babarurwaga mu mwaka wa 2015 bakagera kuri 33% mu mwaka wa 2020.

Urebye iyo raporo, ubona ko hari intambwe u Rwanda rwateye mu kugabanya imibare y’abana bagwingira, ariko ikibazo ni uko ibaganuka ku muvuduko muto. Niba mu myaka itanu ishize, raporo igaragaza ko imibare y’abana bagwingira yabanutseho 5%, ni ukuvuga ko iyo mibare igabanukaho 1% buri mwaka. Ubwo byaba bivuze ko kugira ngo ikibazo cy’igwingira mu bana kirangire burundu byazafata imyaka iri hejuru ya 30, mu gihe byaramuka bikomeje kugendera ku muvuduko biriho ubu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga,yasobanuriye Minisitiri w’intebe Ngirente ko, amarerero atangizwa mu mwaka wa 2017 bari bafite abana 454 bari bafite imirire mibi (harimo 59 bari mu mutuku na 395 bari mu muhondo) ariko ko kugeza mu 2020 bari basigaranye 14 bonyine na bo bari mu muhondo.

Ibyo ngo babikesha amata n’igikoma ndetse n’amafunguro abana bazanwa mu marerero bahafatira, ndetse no kwerekera ababyeyi uko bategura indyo yuzuye. Minisitiri w’Intebe yabwiye uwo muyobozi ko ibyo abana bahabwa bidahagije kuko haburamo imbuto, kandi avuga ko nta n’ibiti by’imbuto yabonaga ku ngo. Icyo gihe bamubwiye ko imbuto zagiye ziterwa mu mirima, ariko avuga ko zikwiye kugaragara no ku miharuro y’ingo.

Minisitiri w’Intebe yagize ati, “Urugo rw’Umunyarwanda rwatera nibura ibiti bitatu by’imbuto, bifasha urugo mu mirire myiza no kwinjiza amafaranga. Ibyo bigakorwa mu gihugu hose, kandi ntibisaba ubutaka bunini kuko ari ukubitera imbere cyangwa inyuma y’inzu utuyemo.”

Minisitiri w'Intebe yatanze urugero rwo gutera ibiti by'imbuto
Minisitiri w’Intebe yatanze urugero rwo gutera ibiti by’imbuto

Abahanga kandi bavuga ko imbuto ari ingenzi cyane mu kuzuza indyo umuntu akwiriye gufata, kugira ngo yirinde ikibazo cy’imirire mibi, ari na yo ntandaro y’igwingira ku bana bakiri bato.

Ku rubuga sante.lefigaro.fr , bavuga ko imbuto n’imboga bikungahaye cyane ku byitwa ‘fibres’, za vitamine, ubutare butandukanye ndetse na za ‘antioxydants’, ibyo byose bikaba bihuriza hamwe mu kurinda umubiri w’umuntu kuba wahura n’ibibazo bitandukanye.

Ku rubuga https://theconversation.com , bavuga ko indyo yuzuye irimo n’imbuto yagira uruhare mu kurinda umuntu kuzahazwa n’icyorezo cya Covid-19, gihangayikishije isi muri iki gihe.

Bavuga ko uretse izindi ngamba zo kwirinda icyo cyorezo, zirimo gukaraba intoki kenshi no kwita ku isuku, guhana intera hagati y’abantu ndetse n’urukingo mu gihe ruzaba rubonetse, ariko ngo no kugira ubudahangarwa bw’umubiri bukora neza kandi bukomeye, ngo byarinda umuntu gufatwa n’icyorezo cya Coronavirus.

Kugira ngo umuntu agire ubwo budahangarwa bw’umubiri bukora neza kandi bukomeye, ngo ni ngombwa ko aba arya neza indyo yuzuye, kandi ikize ku mbuto. Iyo umuntu afata indyo yuzuye, ngo n’iyo bibaye ngombwa ko ahabwa imiti yarwaye, ubudahangarwa bw’umubiri bufatanya n’iyo miti ,bityo uwari urwaye ntazahare.

Uwiringiyimana Isaie ushinzwe amashyamba mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, avuga ko abaturage bo muri uwo Murenge bitabiriye gutera ibiti by’imbuto ziribwa ku kigero cya 90% kuzamura, kuko ngo hari abafatanyabikorwa batandukanye batanga ingemwe z’ibyo biti ku buntu harimo ‘Tubura’ ikorera mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi, ‘World Vision’, ‘Record’ n’abandi.

Uwiringiyimana avuga ko ibiti by’imbuto abaturage bo mu Murenge wa Nyamata bitabiriye gutera kurusha ibindi ari avoka, imyembe, amapapayi ndetse n’amacunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka