Indwara zitandura zihariye 70% by’abagera kwa muganga mu Rwanda

Ministeri y’ubuzima ivuga ko nubwo nta mibare ifatika yakozwe, bigaragara ko 70 % by’Abanyarwanda bagana ibitaro ari abarwaye indwara zitandura.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko igendera ku mibare yo mu karere yakusanyijwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS). Iyo mibare igaragaza ko izi ndwara ziri ku kigereranyo giteye inkeke bityo zikwiye guhabwa umwanya mu guhangana na zo.

Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yatangaje ko mbere hari indwara zikomeye zahitanaga abantu benshi ariko ubu akaba atari ko bimeze.

Aragira ati: “Mbere hari SIDA iza ku mwanya wa mbere, hakurikiraho Malaria, umusonga n’izindi. Ubu izi ndwara si zo zihitana abantu benshi. Uko abantu bagenda bakura mu myaka, twaje gusanga hari izindi ndwara zitandura zibibasira”.

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), kivuga ko abagana ibitaro bagera kuri 70% ari abafite izi ndwara zitandura. Minisitiri Binagwaho avuga ko inama mpuzamahanga igamije kwigira hamwe uko izo ndwara zakwitabwaho izatanga umusaruro nyuma y’uko abayiteraniyemo bungurana ibitekerezo, buri gihugu cyerekana uko kitwara imbere y’izi ndwara.

Dr Marie Aimee Muhimpundu, ukuriye ishami ry’indwara zitandura muri Ministeri y’ubuzima, aravuga ko imyifatire y’Abanyarwanda ishobora kuba yoroshya kwandura iyi ndwara, ubu ubushakashatsi bukaba bwaratangiye gukorwa.

Aha, aragaragaza ikinyuranyo cy’izi ndwara zitandura n’izandura aho avuga ko indwara zitandura zisaba igihe kirekire mu kuzivura cyangwa se umuntu akabana na zo ubuzima bwe bwose.

Yagize ati: “Izi ndwara zandura dufite imiti yazo. Urwaye malaria anywa imiti agakira, urwaye igituntu bamuha imiti nyuma ubuzima bugakomeza, Sida na yo hari imiti igabanya ubukana bw’agakoko kayitera. Ariko iyo urebye usanga abarwaye bwa burwayi budakira baribagiranye. Abazirwaye rero bitabwaho kimwe n’abandi ariko tukibuka ko bo bazabana n’ubwo burwayi ubuzima bwabo bwose.”

Mu magambo yumvikana ako kanya, indwara zitandura hagati y’abantu zumvikana nk’aho zoroshye, nyamara ziri mu zihangayikishje isi kuko ari zo usangamo indwara y’umutima, cancer zimwe na zimwe, Diabete n’izindi.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka