Indwara zibasira umwijima zizaba zacogoye mu myaka itanu iri imbere - RBC

Muri gahunda yo guhangana n’ikibazo cy’indwara y’umwijima, Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), iratangaza ko mu gihe cy’imyaka itanu ubwandu bwa virusi itera Hépatite C buzaba bwaragabanutse ku buryo bugaragara.

Umwijima ni igice cy'ingenzi mu mikorere y'umubiri
Umwijima ni igice cy’ingenzi mu mikorere y’umubiri

Umwijima ni imwe mu nyama zo mu nda zifitiye umubiri akamaro kanini cyane. Ni rwo rugingo mu mubiri rugira uruhare runini mu mikorere y’umubiri. Mu byo umwijima ukora harimo gukora igikoma kizwi nka ‘bile’, nibura hagati ya litiro magana inani n’igihumbi ku munsi.

Icyo gikoma gifasha mu igogorwa ry’ibyo abantu bariye byose nko gusukura no gusohora uburozi mu maraso no kubika isukari (glucose) yitabazwa mu gutanga imbaraga zituma umubiri ukora neza.

Iyi nyama nini yo mu mubiri w’umuntu iyo itakibasha gukora ako kazi iba yangiritse ikaba yateza ikibazo kinini mu buzima bw’umuntu, ari byo bihinduka uburwayi.

Dr. Sabin Nsanzimana ushinzwe gahunda yo kurwanya Sida, indwara z’umwijima n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC avuga ko kwangirika kw’umwijima bisobanurwa mu buryo bune.

Ati “Iyi nyama ifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu. Hari igihe wangirika hari ikintu kiwukomerekeje nk’iyo umuntu yakora impanuka ukaba waturika. Hari igihe wangirika kandi biturutse ku miti abantu banywa nka bariya bafata imiti igihe kirekire, cyangwa abanywa imiti y’ibyatsi ndetse n’inzoga nyinshi. Hari igihe na none umwijima urwara kubera ko n’izindi nyama zarwaye. Hari n’uburwayi bw’umwijima buturuka ku gakoko (Virus) gashobora kuwinjiramo kagatera indwara izwi ku izina rya Hépatite”.

Dr Sabin Nsanzimana avuga ko indwara ya Hépatite umuntu ashobora kuyirwara igihe kirekire.

Ati “Iyi ndwara ushobora kuyimarana imyaka 20, ariko hari n’ubwo umubiri w’umuntu ushobora gukora ubwirinzi buyirwanya nka Hépatite B igakira, ariko bishoboka ku kigero cya 85% ku baba bayifite, naho Hépatite C umubiri ukaba wakora ubwirinzi bwo kuyirwanya ku kigero cya 15%”.

Dr Sabin Nsanzimana avuga ko u Rwanda rwihaye intego yo guhashya indwara zibasira umwijima
Dr Sabin Nsanzimana avuga ko u Rwanda rwihaye intego yo guhashya indwara zibasira umwijima

Indwara ya Hépatite B iravurwa ariko uwo yagaragayeho imaze igihe kirekire ahabwa imiti azajya afata ubuzima bwe bwose, nk’uko Dr Sabin Nsanzimana abisobanura. Akomeza kandi avuga ko bigoye ko umuntu warwaye Hépatite C ayikira.

Ati “Abagera kuri 20% mu bayirwara, umubiri wabo ni wo ubasha gukora ba basirikare babasha kuyirwanya. Ikindi gitera ikibazo ni uko iyi Hépatite C nta rukingo igira”.

Virusi zibasira umwijima ni nka Hépatite A,B,C,D n’izindi nto zidafite ubukana. RBC itangaza ko indwara y’umwijima ya Hépatite C iri ku kigero kiri hagati ya 4% na 5% by’Abanyarwanda bose ikaba ikunda kwibasira abantu bakuze.

Mu myaka ibiri n’igice ishize, Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu guhangana n’indwara zibasira umwijima. Dr Sabin Nsanzimana avuga ko hari byinshi bimaze kugerwaho.

Agira ati “Ku barwayi ba Hépatite B, abagera ku 1000 ubu bafata imiti ku buryo buhoraho. Naho abantu bagera ku bihumbi 15 bavuwe Hépatite C barakira. Leta y’u Rwanda iteganya kuvura abantu ibihumbi 110 muri gahunda y’imyaka itanu iri imbere yo guhashya Hépatite C”.

Ikindi cyagaragaye ku ndwara ya Hépatite C mu Rwanda ni uko ikunda kwibasira abantu bafite imyaka iri hejura ya 50, hamwe n’abantu batuye mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’Iburasirazuba.

Aha ho abayirwara bari ku kigero cya cumi n’umunani ku ijana(18%) nk’uko bitangazwa na RBC.

Bimwe mu bimenyetso by’ uburwayi bw’umwijima birimo guhora umuntu yumva yacitse intege kandi arushye, guhinduka kw’ibara ry’inkari, uruhu rugatangira gusa n’umuhondo, kubura ubushake bwo kurya, kugira iseseme no kuruka, ibibazo mu rwungano ngogozi no kubyimba mu ngingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dr.Sabin ese nihehe umuntu asho ora kubona urukingo rurinda iyo ndwara nibiciro byayo Murakoze.

Claude yanditse ku itariki ya: 14-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka