Indwara iherutse kwica abantu muri Guinea ihangayikishije n’ibindi bihugu

Dr Nkeshimana Menelas, Umuganga uri mu itsinda rishinzwe kurwanya no kuvura indwara z’ibyorezo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko nyuma yo kubona amakuru y’indwara itaramenyekana yishe abantu muri Guinea, n’ubu bataratuza kuko bataramenya ibisubizo bizava mu bizamini byoherejwe muri Laboratwari.

Indwara yadutse muri Equatorial Guinea guhera ku itariki 7 Gashyantare 2023, ubu ikaba imaze kwica abantu basaga 20, abandi bagera kuri 200 bakaba barashyizwe mu kato, mu rwego rwo kwirinda ko iyo ndwara ijyana n’ibimenyetso birimo kugira umuriro mwinshi no kuvirirana amaraso mu mazuru, yakomeza gukwirakwira nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima muri icyo gihugu, Mitoha Ondo’o Ayekaba.

Mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023, Minisitiri Ayekaba, yavuze ko mu iperereza ry’ibanze rimaze gukorwa kuri icyo cyorezo, ngo ryagaragaje ko abacyanduye bose, bari bahuriye mu muhango wo gushyingura.

Minisitiri Ayekaba yavuze ko Guverinoma ya Equatorial Guinea, yohereje ibizamini bijyanye n’icyo cyorezo muri Laboratwari zo mu bihugu baturanye bya Gabon na Senegal, kugira ngo bisuzumwe kurushaho, hamenyekane amakuru ajyanye nacyo.

Abayobozi ba Equatorial Guinea, bashyize mu kato abantu bari mu midugudu ibiri yegeranye n’ahabonetse icyo cyorezo bwa mbere, n’ubwo harimo abatari bagaragaza ibimenyetso”.

Aganira n’Ikinyamakuru Reuters, Minisitiri Ayakaba, yagize ati "Turimo kugerageza mu buryo bwihuse bushoboka, kugira ngo hamenyekane niba iyo ndwara irimo gutera umuriro no kuvirirana ari ‘Lassa’ cyangwa se Ebola dusanzwe tuzi muri aka Karere".

Cameroun nk’igihugu gituranye no Equatorial Guinea, guhera ku wa Gatanu tariki 10 cyatangaje ko gihagaritse urujya n’uruza ku mupaka n’icyo gihugu, mu kwirinda ko iyo ndwara yakomeza gukwirakwira, nk’uko byasobanuwe na Munisitiri w’ubuzima, Malachie Manaouda.

Ku ruhande rw’u Rwanda nk’uko Dr Nkeshimana yakomeje abisobanura, iyo hatanzwe impuruza ko ahantu runaka hadutse icyorezo kitaramenyekana, impungenge ziba zihari yaba ku bihugu bituranye n’ahadutse icyorezo, ariko n’ahandi kuko gikwirakwira mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Kumva ko abantu 20 bapfuye mu masaha atagera kuri 48, ni benshi kandi bose bahuriye ku bimenyetso byo kuvirirana. Uwabyumva wese yatangira gutekereza za virusi dusanzwe tuzi za ‘Ebola’,… Iyo utanze impuruza nk’iyatanzwe na Equatorial Guinea, uba ufashije ab’imbere mu gihugu gukomeza gushakisha abantu bahuriye kuri ibyo bimenyetso, kugira ngo badakomeza gupfa no gutangira ubwirinzi, kugira ngo ibizimini nibigaragaza ko ari indwara yandura cyane nka Ebola, nibura ube hari ibyo watangiye.

Ati “Uba unafashije n’ibindi bihugu bigenderana n’icyawe, kugira ngo bitangire kwigengesera, mu rwego rwo kwirinda ko ikibazo kiri muri Equatorial Guinea, budacya cyageze mu bindi bihugu, kuko ubu abantu baragenda cyane. Ubu umuntu ashobora guhaguruka i Kigali akisanga mu Bushinwa mu masaha atageze kuri 24. Ikindi indwara nk’izi z’umuriro, zituma abantu bavirirana zihora zikurikiranirwa hafi cyane, kuko twe tuzifata nk’iziteza ingaruka zo ku rwego rwo hejuru”.

Dr Nkeshimana yavuze ko ubu Equatorial Guinea, yohereje ibizamini muri za Laboratwari mu rwego rwo kumenya icyo cyorezo icyo ari cyo.

Ati “Ubu ibisubizo nibiza, ubuyobozi bw’icyo gihugu buzicara bubyigeho, byaba byiza, byaba bibi, hanyuma bukore itangazo rusange, rivuga ko igihugu cyatewe n’indwara yitwa gutya. Iyo basanze ari indwara isanzwe itari muri cya cyiciro cya ‘high consequence’ ari nabyo tubifuriza, ubwo bahangana nayo imbere mu gihugu, ariko iyo basanze ari indwara ikenera amabwiriza mpuzamahanga, ubwo twese tubyinjiramo kuko ibibereye muri Equatorial Guinea ushobora kubisanga i Kigali mu gihe gito, kubera kugenderana. Natwe dufite impungenge, dutegereje kumenya ngo ibisubizo bizaza bivuga iki? ”.

Iyo habayeho amatangazo nk’ayo ajyanye n’indwara idasanzwe cyangwa icyorezo cyagaragaye ahantu runaka, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), riba ribikurikirana ku buryo ari naryo ritangaza ingamba zikwiye gufatwa.

Dr Nkeshimana Menelas
Dr Nkeshimana Menelas

Dr Nkeshimana avuga ko ku Banyarwanda icyo basabwa cy’ingenzi cyane, ari ugutanga amakuru kandi ku gihe kuko bifasha mu guhangana n’ikibazo cy’indwara yakwaduka.

Yagize ati “Gutanga amakuru ni ingenzi cyane, kandi ukayatanga kare bityo ikibazo ukakibona kare, ukakivanamo bitakugoye. Iyo utanze amakuru utinze, ukabanza guca mu bapfumu, ukabanza kubundikira inkuru, ukabivuga ari uko umuryango wose ugushizeho, kubera gutanga amakuru ukererewe”.

Dr Nkeshimana avuga ko n’abaganga basabwa kugira amakenga cyane, bakareba uko abarwayi bakira bameze.

Ati “Niba wakiriye umuntu ku wa mbere, arava mu mazuru, arapfuye, ku wa kabiri haje undi, ku wa gatatu haje undi, nawe uba ugomba guhuruza, ukurikije uko inzego zubakitse. Impuruza ukayitanga kare, kandi uburyo bwo gutanga amakuru bwarorohejwe, n’abajyanama b’ubuzima bahawe ‘code’ batangaho amakuru igihe abonye umurwayi ufite ibimenyetso bidasanzwe, inyamaswa zipfushije n’ibindi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka