Ibimenyetso biragaragaza ko abarwajwe n’igikatsi bariye ibintu byanduye

Abantu 44 bamaze kugezwa aku bitaro bya Remera Rukoma, bazira kunywa igikatsi, umutobe n’inzoga byengewe mu rugo rwa Mushumba Vincent. Ibitaro bya Rukoma byemeza ko ibimenyetso by’ubarwayi bwabo bigaragaza ko bariye ibintu byanduye.

Umuganga ukurikirana abo barwayi ku bitaro bya Remera Rukoma, atangaza ko abo barwayi bagaragaza ibimenyetso by’uko bariye ibintu byanduye. Ngo bose bahageze baruka, bahitwa, bakanaribwa mu nda. Hari n’abana bato basanze bafite umuriro mwinshi.

Uyu muganga akomeza avuga ko atahamya ko ubwo burwayi bwatewe n’uburozi kuko hari ibizamini byakozwe bitarabonerwa ibisubizo ndetse n’uwapfuye hakaba hataramenyekana icyamwishe kuko umurambo we wajyanywe gusuzumirwa i Kigali ku bitaro bya Polisi.

Aragira ati “nta wahamya 100% ko ari uburozi abo bantu bariye, buriya tuzabimenya neza ibisubizo byose nibimara kuboneka”.

Abarwayi bamwe batangiye gukira bakaba barimo gusezererwa, ariko hari n’abandi bashya barikuzanwa barembye nabo banyweye ku nzoga; nk’uko uwo muganga abisobanura.

Umwe mu bazanywe mu bitaro tariki 08/06/2012.
Umwe mu bazanywe mu bitaro tariki 08/06/2012.

Mujawimana Beatrice, umugore wa Mushumba akaba ari nawe wari wenze iyo nzoga, aho twamusanze amaze gusezererwa mu bitaro yadutangarije ko amaze kwenga yahaye igikatsi abantu batanu ngo bajye kwisabikira, inzoga ihiye yagurishijeho amajerikani 2, ahaho n’umugabo wa bo litiro 5.

Mujawimana yenze ibitoki ku wa mbere tariki 4/6/2012, abanyweye ku mutobe n’igikatsi batangira kuremba bucyeye bwaho tariki 5/6/2012 ariho ku mugoroba umwanaa we witwa Nyiransabimana Beline yitabye Imana. Uyu munsi tariki 8/6/2012 abari kuzanywa mu bitaro ni abanyweye inzoga.

Urugo rwa Mushumba Vincent ruherereye mu mudugudu wa Ryagashaza, akagari ka Bunyonga. mu murenge wa Karama mu karere ka kamonyi.

Igikatsi ni ibyatsi bengesheje ibitoki, bamaze gukamuramo umutobe, abaturage bashyiramo amazi bagasabika mu kibindi cyangwa mu ndobo, bagashingamo umuheha umwe ukoreshwa n’ukinyweyeho wese.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka