I Rusizi no ku Rusumo hongeye kugaragara abarwayi bashya ba #COVID19

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya icumi ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 420.

Abo bantu icumi babonetse mu bipimo 1,558 byafashwe uyu munsi, ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa bikaba ari 74,068 ari na byo byabonetsemo abarwayi 420.

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije kuri Twitter, yasobanuye ko abarwayi bashya bagaragaye kuri uyu wa Gatanu i Rusizi no ku Rusumo. Abo barwayi bahise bashyirwa mu kato, ndetse n’abo bahuye bakaba barimo gukurikiranwa.

Ku wa Kane na mbere yaho ku wa Gatatu abarwayi bashya nabwo bagaragaye mu Karere ka Rusizi, bashyirwa mu kato n’abo bahuye bahita bakurikiranwa.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abantu babiri mu bari barwaye COVID-19 bakize kuri uyu wa Gatanu, abamaze gukira bose hamwe baba 282.

Abakirwaye COVID-19 mu Rwanda ni 136, kugeza kuri uyu wa Gatanu icyo cyorezo mu Rwanda kikaba kimaze guhitana abantu babiri.

Umurwayi wa kabiri yitabye Imana ku wa Kabiri tariki 02 Kamena 2020.

Icyo gihe Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umurwayi witabye Imana yari Umupolisikazi w’imyaka 24 y’amavuko wari mu butumwa bw’akazi mu mahanga, akaba ari na ho yanduriye Coronavirus, aza kugarurwa mu Rwanda amaze kuremba.

Ngo yahise yitabwaho n’abaganga ariko aza kwitaba Imana bitewe n’uko yari arembye cyane.

Tariki 30 Gicurasi 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko umuntu wa mbere yitabye Imana azize COVID-19.

Uwo murwayi wa mbere witabye Imana yari umushoferi w’imyaka 65 y’amavuko wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko uwo muntu wa mbere yitaweho n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Coronavirus, ariko aza gupfa azize kwangirika imyanya y’ubuhumekero.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abantu gukomeza gukurikiza inama bagirwa zo kwirinda COVID-19 zirimo gukaraba intoki n’amazi ndetse n’isabune cyangwa bagakoresha umuti wabugenewe, kwambara agapfukamunwa uko bikwiye, kwirinda gusuhuzanya abantu bahana ibiganza, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Hari na nimero ya 114 itishyurwa umuntu ahamagaraho agahabwa ubufasha mu gihe abonye ibimenyetso bya Coronavirus birimo umuriro, inkorora, kubabara mu muhogo no kwitsamura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka